Umukino wa Al Hilal Benghazi Na Rayon Sports wakerewe gutangira kubera ko iyi kipe yo muri Libya yavuze ko muri Stade harimo umubare w’abafana barenze umubare wumvikanweho ku mpande zombi mbere y’umukino.
Ibintu byazambye ubwo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari muri VIP bateye indirimbo yo gusingiza iyi kipe yabo birangira ubuyobozi bwa Al Hilal buteje akavuyo buvuga ko umubare wemejwe warenze.
Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko abantu bose basohoka hanyuma hakinjira abemerewe gusa.
Habaye ibiganiro hagati y’abayobozi ba Al Hilal na Rayon Sports ariko ntihabaho kumvikana byatumye isaha yari yemewe harengaho iminota 19 yose.
Amakipe acyinjira mu kibuga, Abafana ba Rayon bahise baririmba "Rayon Sports ni wowe dukunda"isemubura abanya Libya.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *