skol

Al Shabab yateze ibisasu muri stade yari iri kuberamo umukino muri Somalia bihitana abantu

Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab waturikije ibisasu muri stade ya Tabuuk bihitana abantu bane barimo bareba umukino wayiberagamo.

Ibi byihebe byateze ibisasu munsi y’intebe bishaka guturitsa abasirikare b’abanya Somalia,birangira biturikanye abasivili.

Al Shabaab yahagaritse ikijyanye n’umupira mu duce iyobora muri Somalia

Iyi stade iherereye ahitwa Barawe mu majyepfo ya Somalia,yacungwaga n’abasirikare ba Leta ariyo mpamvu ibi byihebe byayitezemo ibisasu kugira ngo birimbure aba basirikare.

Al Shabab iherutse gusohora itangazo risaba ko ama stade yose yafungwa ariko iyi yaberagaho umukino ,bibabaza cyane ibi byihebe byayogoje Somalia.

Ibibuga 20 byo mu duce twa Karaan, Yaqshid na Heliwaa byatumye gikorwa ikijyanye n’umupira w’amaguru mu duce tuyoborwa na Al Shabaab gihagarara ndetse uyu mutwe watanze itegeko ko nta muntu wemerewe kureba umupira kuri televiziyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa