skol
fortebet

Alexandre Geniez yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 Muhanga - Musanze

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2022 kahagurukiye i Muhanga kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 129,9.

Sponsored Ad

Saa Tatu za mu gitondo ni bwo abakinnyi 79 b’amakipe 18 asigaye mu irushanwa ry’uyu mwaka bahagurutse i Muhanga imbere ya Gare berekeza i Musanze, ariko babanza gukora intera ya kilometero 1,6 mbere y’uko hatangira kubarwa ibihe.

Pierre Rolland na Alexandre Geniez bayoboye isiganwa nyuma yo kurenga ku Murenge muri Rulindo, ni bo batanze abandi kugera i Musanze.

Geniez wa TotalEnergies waherukaga kwegukana prologue yakinwe ku Cyumweru, yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 12 n’amasegonda 14.

Manizabayo Eric wa Benediction Ignite yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 19, aza inyuma ya Pierre Rolland wa B&B Hotels, we wasizwe amasegonda atatu.

Madrazo Angel Ruiz wa Burgos ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho ayoboye urutonde rusange n’amasaha 13, iminota 57 n’amasegonda 52 anganya na Natnael Tesfazion.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda, aho ari ku mwanya wa munani arushwa umunota umwe n’amasegonda 36.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatandatu kazahagurukira i Musanze kerekeza i Kigali ku ntera y’ibilometero 152.

Uko bakurikirana ku rutonde rusange nyuma ya Gace ka Gatanu kakinwe uyu Munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa