skol
fortebet

Ally Niyonzima yamaze gusinyira ikipe ya AZAM FC [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 01, Aug 2020

Ally Niyonzima yamaze gusinyira ikipe ya AZAM FC [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wo hagati ukomka mu Rwanda Ally Niyonzima,yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya AZAM FC iri mu zikomeye muri iki gihugu aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Ally Niyonzima wakiniraga ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda, yerekeje mu ikipe ya AZAM FC cyane ko yari yasinyiye iyi kipe ikunzwe mu Rwanda amasezerano y’amezi 6.

Ally Niyonzima usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasinyiye AZAM FC kuri uyu wa Gatandatu ari kumwe na CEO wa Azam FC, Abdulkarim Amin ’Popat’.

Kuwa 15 Mutarama 2020 nibwo Ally Niyonzima wakiniraga ikipe ya Al Bashaer yo mu gihugu cya Oman mu cyiciro cya kabiri yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 yakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Ally Niyonzima yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, AS Kigali na Mukura Victory Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa