skol
fortebet

Ally Niyonzima yavuye muri Mukura VS ajya muri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka ibiri Ally Niyonzima wakiniraga Mukura VS.Ni nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya.
Ally Niyonzima ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, yaguzwe miliyoni zirindwi.Ni umwe mu bakinnyi bo hagati ufasha abugarira.
Agiye muri Rayon Sports FC imutwaye APR FC yari imaze igihe kinini imwifuza.Uyu mukinnyi yagaragaje imbaraga zidasanzwe bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka ushize.
Rayon yamuguze miliyoni (...)

Rayon yamuguze miliyoni zirindwi (7), ahabwa eshanu izindi ebyiri zihabwa ikipe ya Mukura Victory Sport yari asigajemo amezi icyenda ku masezerano ye.

Ally kuri Konti ye ku kwezi azajya asangaho ibihumbi magana ane n’ibihumbi miringo itatu by’agahimbazamusyi ku mukino batsinze.

Kugeza ubu, Rayon Sports ikomeje kwaguka igura abakinnyi barimo Habimana Youssuf wasinye muri Rayon kuwa gatanu, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir na Eric Rutanga basinyishije nawe kuwa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa