skol
fortebet

Alvaro Morata yahuye n’uruva gusenya kubera guhusha ibitego byabazwe mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Saturday 26, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Espagne,Alvaro Morata,yahishuye ko abafana bamututse cyane ndetse bamutera ubwoba bamubwira ko bazamwica we n’umuryango we kubera guhusha ibitego byabazwe mu mikino ya Euro bahuye na Sweden na Poland.

Sponsored Ad

Alvaro Morata yavuze ko abafana ba Espagne bamututse batuka n’abana be bitewe no guhusha ibitego byabazwe muri iriya mikino yombi yo muri iyi Euro 2020.

Morata yabwiye El Partidazo de COPE ati “Namaze amasaha 9 ndasinziziye nyuma y’umukino wa Poland.Nakiriye ubutumwa bambwira ko bazanyica,ibitutsi ku muryango wanjye bambwira ko nizere ko abana banjye bazapfa.Ubu meze neza.Wenda mu myaka ishize nakabaye narababaye.Namaze ibyumweru byinshi ndi mu kato k’ibintu byose.

Morata yavuze ko uburakari bw’abafana bwo kuba atarabona ibitego abwumva ariko ko bwarengereye bakagera kure.

Ati “Birashoboka ko ntakoze akazi kanjye uko bikwiriye.Ndabyumva ko abafana banenga kubera ko ntarabona ibitego ariko ndifuza ko abantu bagerageza kwishyira mu mwanya wanjye,kubwirwa ko abana bawe bazapfa…Iyo ngeze mu cyumba cyanjye,telephone yanjye nyishyira ahandi.Ikintera ubwoba nuko babibwira umugore wanjye…”

Nubwo yahushije penaliti ku mukino wa Slovakia mbere y’uko ayitsinda ibitego 5-0,yavuze ko yayiteye kubera ko nta wundi muntu n’umwe washatse kuyitera.

Umutoza Luis Enrique akomeza guha imbaraga rutahizamu we Morata w’imyaka 28 ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa