Alvaro Morata yatangaje impamvu isekeje yatumye adatsindira Chelsea ibitego byinshi
Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018
Rutahizamu Alvaro Morata utangiye kuzuka nyuma yo kumara amezi 15 adahagaze neza,yabwiye abanyamakuru ko impamvu atatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino ushize ariko yabangamirwaga n’ibibuga bitose.
Morata uherutse gutsinda ibitego 2 muri 3-1 Chelsea iheruka gutsinda Crystal Palace,yabwiye abanyamakuru ko gukinira ku bibuga bitose bimugora bityo yabanje kubyimenyereza kugira ngo abashe kongera kubona izamu.
Yagize ati “Umwaka ushize natsindaga n’umutwe gusa ariko ubu ntangiye gutsinda mu buryo butandukanye.Ikintu cy’ingenzi ni uko ubu mu mutwe meze neza.Buri gihe ninjye wanengwaga iyo ikipe yabaga yatsinzwe.
Hari igihe cyageze nkababazwa nuko imvura iguye.Nahushaga ibitego byinshi kubera ko ikibuga cyabaga gitose.Iyo niyo mpamvu yonyine natanga.Buri muntu agira ibihe bibi mu buzima gusa icy’ingenzi ni ukugaruka vuba.”
Morata amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 4 ya Premier League aheruka gukina,aho yavuze ko yagarutse mu bihe bye byiza ndetse agiye gutsindira Chelsea FC ibitego byinshi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *