skol
fortebet

"Amafaranga dukuramo ntiwayagura imodoka, ntayindi politiki y’abarobyi uretse inzoga no kurongora. " Abarobyi bo mu Kivu

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Ntibimenyerewe mu muco nyarwanda ko umuntu yiyemerera ko akora akazi k’uburaya kumugaragaro, ariko aba barobyi bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba ahazwi nko kuri Braseries, baratangaza ko bitewe n’uko amafaranga bakura muri ubu burobyi ari make ntakindi bayamaza, bo bayajyana mu nzoga n’indaya gusa akaba ari nayo nkomoko y’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA.
Ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu bwemera ko icyo kibazo cy’ubusambanyi gihari bityo bukanagaragaza ingamba zo kukirwanya. (...)

Sponsored Ad

Ntibimenyerewe mu muco nyarwanda ko umuntu yiyemerera ko akora akazi k’uburaya kumugaragaro, ariko aba barobyi bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba ahazwi nko kuri Braseries, baratangaza ko bitewe n’uko amafaranga bakura muri ubu burobyi ari make ntakindi bayamaza, bo bayajyana mu nzoga n’indaya gusa akaba ari nayo nkomoko y’ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA.

Ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu bwemera ko icyo kibazo cy’ubusambanyi gihari bityo bukanagaragaza ingamba zo kukirwanya.

Haganjimana Theogene umwe mu barobyi bo kuri iki kiyaga avuga ko ntakindi kintu kiba mu mitwe yabo uretse inzoga n’indaya.

Yagize ati"abarobyi ntakindi kintu kiba mu bwonko bwabo, amafaranga bakura mu burobyi ni makeya utwo babonye n’inzoga no gusambana, amafaranga dukuramo ntiwayagura imodoka, ntayindi politiki y’abarobyi uretse inzoga no kurongora. "

Umuyobozi wa karere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie avuga ko ubu basambanyi ahanini buterwa n’urujya n’uruza rw’abantu baza muri aka karere kubera ubwiza nyaburanga.

Yagize ati"nka gace kagendwamo n’abantu benshi b’abanyamahanga, iyo basanzwe banakora uwo mwuga w’uburaya usanga bisunga agace nk’aka, muri rusange navuga ko uburaya buterwa nibikorwa bitandukanye bituma muri aka gace habamo urujya n’uruza rw’abantu. "

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo avuga ko bagirana ibiganiro bitandukanye n’abakora umwuga w’uburaya, ndetse harimo no ku kubabumbira mu makoperative ndetse bakabibutsa no gukoresha udukingirizo.

Akarere ka Rubavu gafite ubwiza nyaburanga bukurura abantu nk’ikiyaga cya Kivu, kabarizwamo abarobyi barenga 600, harimo 76 b’igitsina gore, bakaba bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 21 na 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa