skol
fortebet

[AMAFOTO]: APR FC itsinzwe na GICUMBI ihita itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rayon Sports yatsinze Espoir

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

APR FC itsinzwe na Gicumbi FC 1-0, mu mukino w’ikirarane ihita itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rayon Sports yatsinze Espoir 2-0.
Igice cya mbere ikipe ya APR FC yagerageje gusatira maze abasore bayo barimo Nkizingabo Fiston, Bigirimana Issa na Sibomana Patrick bagerageje uburyo bwinshi harimo n’ubwo umupira wagaruwe n’igiti k’izamu, bagerageje uburyo bwinshi ariko kubona igitego biranga neza. Sibomana Patrick wahushije ibitego byinshi
Gicumbi nayo ntiyari yicaye yanyuzagamo igasatira (...)

Sponsored Ad

APR FC itsinzwe na Gicumbi FC 1-0, mu mukino w’ikirarane ihita itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rayon Sports yatsinze Espoir 2-0.

Igice cya mbere ikipe ya APR FC yagerageje gusatira maze abasore bayo barimo Nkizingabo Fiston, Bigirimana Issa na Sibomana Patrick bagerageje uburyo bwinshi harimo n’ubwo umupira wagaruwe n’igiti k’izamu, bagerageje uburyo bwinshi ariko kubona igitego biranga neza.

Sibomana Patrick wahushije ibitego byinshi

Gicumbi nayo ntiyari yicaye yanyuzagamo igasatira ariko kureba mu izamu biranga igice cya mbere kirinda kirangira nta kipe ibonye igitego.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ikipe ya APR FC yasatiriye ndetse yakabaye yanabonye igitego ariko nko ku munota wa 49 umupira Patrick yabonye asigaranye n’izamu ashyiraho umutwe umupira awushyira hanze.

Aya makosa yo guhushahusha ibitego yaje gukosorwa na Suleiman Mudeyi ku munota wa 58 atsindira Gicumbi igitego cya mbere.

APR FC yakomeje gushaka uburyo yakwishyura ari nako ikora impinduka ikuramo Nkinzingabo Fiston hinjiramo rutahizamu Onesme Twizerimana, ari nako havamo Yannick hinjiramo Djijia. Bashatse ibitego bagerageza amashoti yakure biciye muri Issa Bigirimana ariko biranga.

Issa wagerageje gutsinda ibitego ariko bikanga, ndetse yaje no gutsinda igitego kitirirwa Aimable Nsabimana wari muri oruje abasifuzi baracyanga.

Ikipe ya APR FC yashakishe igitego irakibura maze umukino urangira ari 1 cya Gicumbi ku busa bwa APR FC.

Undi mukino wabaye Rayon Sports yatsinze Espoir 2-0 nawo wari umukino w’ikirarane.

Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 40 mu gihe APR FC ari iya 2 n’amanota 38.


Fiston agerageza kwinjirana ba myugariro ba Gicumbi

Ba myugariro ba Gicumbi bagerageza kurinda izamu ryabo

Suleiman Mudeyi wababaje abakunzi ba APR FC

Abakinnyi ba Gicumbi bishimira igitego


Nyuma yo gutsinda igitego umuzamu wa Gicumbi yaranzwe no kuryama cyane

Abafana ba APR FC bahise basabira umutoza Jimmy Mulisa kwegura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa