skol
fortebet

Amagaju FC yahagaritse kugura imodoka yo gutwara abakinnyi kubera imisoro

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara iyi kipe ku munsi w’umukino ikanatwara abagenzi mu minsi isanzwe.
Iyi kipe ibereyemo RRA ungana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gukurwa ku mishahara y’abakinnyi n’abatoza kuva muri 2010 nk’uko amakuru agera ku Mvaho Nshya abyemeza. Ni mugihe RRA yatangiye kwishyuza iyi misoro amakipe yose (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju buravuga ko umwenda bubereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahoro “RRA” yatumye buba buhagaritse umushinga wo kugura imodoka yo mu bwoko bwa “Coaster” yari kujya itwara iyi kipe ku munsi w’umukino ikanatwara abagenzi mu minsi isanzwe.

Iyi kipe ibereyemo RRA ungana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gukurwa ku mishahara y’abakinnyi n’abatoza kuva muri 2010 nk’uko amakuru agera ku Mvaho Nshya abyemeza. Ni mugihe RRA yatangiye kwishyuza iyi misoro amakipe yose y’icyiciro cya mbere aho amwe mu makipe yamaze kwandikirwa arenga miliyoni 150 .

Perezida w’ikipe y’Amagaju FC, Nshimiyumuremyi Paul yavuze ko uyu mushinga babaye bawuhagaritse kugira ngo babanze bakemure ibibazo bafitanye na RRA.

Ati “Twashatse kubanza gukemura ibi by’imisoro tuzabone gukomeza umushinga wacu. Nk’abanyarwanda ndetse nk’andi masosiyete, turibwira ko uyu musoro tuzawIshyura’’.

Nshimiyumuremyi akomeza avuga ko ibi bibazo by’imisoro bitazababuza gukomeza umushinga wabo, anagaragaza ko nibiba ngombwa bazanaka ideni muri banki.

Ati “Ntabwo umushinga uhagaze kuko niyo utakorwa ubungubu wazagumaho kuko nta gihe twashyizeho ugomba kurangirira.Kuva rero dufite ubuzima gatozi, binanabaye ngombwa twafata ideni, tukaba twagura iyo modoka igakora’’

Usibye uyu mushinga, iyi kipe yamaze gutangiza umushinga wo kugurisha ibikoresho by’ikipe (Imipira n’amakarita) nk’uko byari byemejwe n’inteko rusange yabaye mu mwaka ushize.

Amagaju FC kandi kuri uyu wa kabiri yari yakoze inama y’inteko rusangte yashyizeho abayobozi bashya barimo Nteziryayo Andre wagizwe Visi Perezida wa mbere asimbuye Nkurunziza Jean Damascene.

Bayiringire Jean asimbura Mudateba Jean D’Amour ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri. Niyirora Josephine aba umubitsi naho Mudaheranwa Clovis aba Perezida w’abafana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa