skol

Amagaju FC yari yifuje kwakirira Rayon Sports i Kigali azayakirira i Huye

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2026

featured-image

Ikipe y’Amagaju FC izakirira Rayon Sports kuri Stade Kamena mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uteganyijwe tariki 26 Mata 2026, mu gihe yifuje kuyakirira i Kigali igasabwa kubikorera i Bugesera.

Ibi byahamijwe n’ingengabihe y’imikino y’umunsi wa 28 yashyizwe hanze n’urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, aho nubwo Stade Mpuzamahanga ya Huye iri gusanwa itari yaboneka ariko imikino Amagaju FC azakiramo Rayon Sports tariki 26 Mata 2026, ndetse n’uwo APR FC izakirwamo na Mukura VS tariki 25 Mata 2026 yose izabera kuri Stade Kamena.

Ni ingengabihe yari itegerejwe na benshi bifuzaga kumenya aho aya makipe abiri y’ubukombe muri ruhago y’u Rwanda azakirirwa n’aya makipe yo mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma y’uko mu mikino ibanza aya makipe yakoresheje Stade ya Muhanga ubwo Amagaju FC yakiraga APR FC naho Mukura VS ikahakirira Rayon Sports.

Amagaju FC yashatse kwakirira Rayon Sports i Kigali, asabwa kuyijyana i Bugesera

Mbere yo kwemeza ko imikino izabera mu Karere ka Huye, Kigali Today yamenye ko Amagaju FC yo yabanje gutanga ikifuzo muri Rwanda Premier League ko yakwakirira Rayon Sports i Kigali ariko ibwirwa ko bidashoboka.

Ku ikubitiro Amagaju FC yasabye kuzakirira Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium ariko ibwirwa ko amategeko avuga ko nta kipe yakwakirira indi kuri stade ugiye kwakirwa asanzwe yakiriraho imikino. Imaze gusubizwa gutya, Amagaju FC yahinduye umuvuno isaba ko umukino yawakirira kuri Stade Amahoro ariko nabwo ihabwa igisubizo nk’icyo yahawe kuri Kigali Pele Stadium.

Amagaju FC yabwiwe ko niba atifuza kwakirira Rayon Sports kuri Stade Kamena, ahashoboka ari uko yajya kuyakirira mu Karere ka Bugesera ariko nayo ibona ntaho bitandukaniye no kuba yakwakirira i Muhanga kuko byose ari ugukinira kure kuko nibura yo yashakaga kuzana umukino i Kigali kugira ngo ibe yakwinjiza amafaranga yarenga ayari kwinjira Huye cyangwa Muhanga kuko yaba yegereye abakunzi ba ruhago byumwihariko ba Rayon Sports.

Mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatsinze Amagaju FC 1-0 mu gihe APR FC yahatsindiye Mukura VS 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa