skol
fortebet

Amagaju ntakozwa impinduka ku mukino wa shampiyona bafitanye na Rayon Sports zakozwe na FERWAFA

Yanditswe: Monday 03, Apr 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Amagaju FC bwateye utwatsi iby’iyimurwa ry’umukino w’umunsi wa 22 bafitanye Rayon Sports kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 saa 15:30’ ugashyirwa kuri uyu munsi n’ubundi saa 18:00’.]
Byari biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 5 Mata 2017 saa 15:30’ ukabera kuri Stade ya Kigali(Stade Regional de Nyamirambo), nyuma Rayon Sports yaje kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA isaba ko uyu mukino wakimurwa ugashyirwa saa 18:00’.
Kuri uyu mugoroba nibwo FERWAFA yasohoye ibaruwa (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Amagaju FC bwateye utwatsi iby’iyimurwa ry’umukino w’umunsi wa 22 bafitanye Rayon Sports kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 saa 15:30’ ugashyirwa kuri uyu munsi n’ubundi saa 18:00’.]

Byari biteganyijwe ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 5 Mata 2017 saa 15:30’ ukabera kuri Stade ya Kigali(Stade Regional de Nyamirambo), nyuma Rayon Sports yaje kwandikira ubuyobozi bwa FERWAFA isaba ko uyu mukino wakimurwa ugashyirwa saa 18:00’.

Kuri uyu mugoroba nibwo FERWAFA yasohoye ibaruwa yemera ubusabe bwa Rayon Sports bwo kwimura umukino ugashyirwa saa 18:00’ ukavanwa saa 15:30’.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyemerera guhindura amasaha

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa ikinyamakuru Umuryango gifitiye kopi, ubuyobozi bwa Amagaju FC bukibona iyi baruwa yemerera Rayon Sports gushyira uyu mukino saa 18:00’ nayo yahise yandikira FERWAFA iyimenyesha ko yo itazakina saa 18:00 kuko batigeze babiyimenyesha mbere byongeye kandi ko no mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye FERWAFA itagaragaza impamvu ishaka ko uwo mukino ushyirwa saa 18:00’ bityo ko bo bazakina ku isaha yari iteganyijwe ntabyo kuyihindura.

Ibaruwa Amagaju yandikiye FERWAFA

Ikintu cyababaje ubuyobozi bw’iyi ki ni uko ari Rayon Sports itigeze ibamenyesha ko ishaka ko umukino wimurirwa isaha, ndetse na FERWAFA ntibamenyeshe ko ishaka ko umukino wimurwa ahubwo bagashyikirizwa ibaruwa ibamenyesha ko umukino wimuwe batari babizi mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa