skol
fortebet

Amagaju yahagamye Rayon Sports iyitesha amanota

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 01, Sep 2023

Amagaju yahagamye Rayon Sports iyitesha amanota

Sponsored Ad

skol

Mu mukino wa mbere w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium,Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1.

Rayon Sports yatangiye nabi uyu mukino irushwa cyane n’Amagaju byatumye ukora amakosa menshi mu bwugarizi.

Ku munota wa 12 w’umukino,Amagaju yahushije igitego cyabazwe ubwo
Ndayishimiye Edouard yahabwaga umupira wenyine ari mu rubuga rw’amahina awutera hejuru.

Amagaju yakomeje kurusha Rayon Sports byatumye Ku munota wa 27 abona igitego cyatsinzwe n’Umurundi Rukundo Abdul Rahman Paplay.

Amagaju yongeye kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 40 ariko Narcisse awuteye umunyezamu Bonheur awukuramo.

Rayon Sports yarushwaga kwiruka yagowe n’igice cya mbere bituma kirangira itsinzwe igitego 1-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye Rayon Sports iri hejuru byatumye ihusha igitego cyabazwe Ku munota wa 47.

Rayon Sports yatatse bikomeye Amagaju ariko igorwa cyane n’ubwugarizi bw’Amagaju bwari hejuru cyane.

Bidatinze Ku munota wa 57, Joachiam Ojera yahawe umupira yinjira mu rubuga rw’amahina wenyine ateye umunyezamu awukuramo.

Ku munota wa 58, Ganijuru yahawe umupira mwiza areba izamu atera ishoti rikomeye,rigarurwa n’amaguru y’umuzamu w’Amagaju urarenga.

Ku munota wa 67 Luvumbu yaguye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Salima yemeza ko nta penaliti yabaye.

Ku munota wa 78, Amagaju yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Ndizeye Innocent yasigaranaga n’izamu ryonyine ashota umuzamu Bonheur.

Rayon yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 87, Prince Rudasingwa wasimbuye Luvumbu.

Ku munota wa 87, Rayon Sports yishyuye igitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince n’umutwe ku mupira yahawe na Ojera.

Mu munota y’inyongera 4, Rayon Sports yatsinze igitego abasifuzi baracyanga bavuga ko habaye kurarira kwa Bbaale wagitsinze.

Umurundi Paplay akomeje kwigaragaza,imikino 3, yatsinze ibitego 2,atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Uyu musore ni umwe muri ba rutahizamu bazwi,i i Burundi, kuko muri 2021 yatsinze ibitego 13 muri shampiyona.

Uyu n’umukino wa kabiri wikurikiranya, Rayon Sports idatsinda kuko iheruka kunganya 0-0 na Gorilla Fc mu gihe ari imikino itatu yikurikiranya,Amagaju FC adatsindwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa