skol
fortebet

Amagaju yongereye amasezerano abakinnyi bane

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe y’amagaju buratangaza ko bwamaze kongerera amasezerano abakinnyi bane bayifashije mu mwaka w’imikino ushize cyane cyane mu gikombe cy’Amahoro aho bageze muri kimwe cya kabiri.
Mu mpera z’icyumweru gishije, Amagaju yongereye abakinnyi bane amasezerano y’imyaka ibiri, barimo : Habimana Hassan, Ndizeye Innocent, Munezero Dieudonne na Manishimwe Jean de Dieu.
Mu kiganiro Umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju Barthazar yagiranye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru yatangaje ko uretse (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe y’amagaju buratangaza ko bwamaze kongerera amasezerano abakinnyi bane bayifashije mu mwaka w’imikino ushize cyane cyane mu gikombe cy’Amahoro aho bageze muri kimwe cya kabiri.

Mu mpera z’icyumweru gishije, Amagaju yongereye abakinnyi bane amasezerano y’imyaka ibiri, barimo : Habimana Hassan, Ndizeye Innocent, Munezero Dieudonne na Manishimwe Jean de Dieu.

Mu kiganiro Umunyamabanga w’ikipe y’Amagaju Barthazar yagiranye na RuhagoYacu dukesha iyi nkuru yatangaje ko uretse aba bakinnyi bane bamaze gusinya amasezerano mashya, Sibomana Arafat na we bamaze kumvikana ndetse yiteguye gusinya andi masezerano.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iyi kipe iri mu biganiro n’abandi bakinnyi batatu bo mu yandi makipe ndetse ko biteguye kubasinyisha mu minsi iri imbere.

Mu bakinnyi umutoza Pablo Nduwimana yifuza kuzana harimo umunyezamu ukora ikinyuranyo ugeraranyije n’abandi bazamu afite, aho bivugwa ko iyi kipe ishobora gusezerera Shyaka Regis bari baguze muri Mukura Victory Sports.

Abandi bakinnyi yifuza harimo rutahizamu wunganira Amani Mugisho ndetse barifuza undi myugariro ufasha iyi kipe gukomeza ubwugarizi bwayo.

Mu mwaka w’imikino ushize Amagaju yarangije shampiyona ari ku mwanya wa 10 n’amanota 33 ndetse akora amateka yo kugera kure mu gikombe cy’amahoro, aho yegukanye umwanya wa kane atsinzwe na Rayon Sports 3-0 mu mukino bahataniraga umwanya wa gatatu.

Ibitekerezo

  • Kbs Amagaju noneho umwaka utaha ntimuzarwane no kudasubira mu cyiciro cya kabili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa