skol
fortebet

Amagambo ya Messi ataka Cristiano Ronaldo yatunguye benshi

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umunya Argentine Lionel Messi yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’igitangaza kandi ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite.
Ibi uyu kizigenza w’umunya Argentina yabitangarije ikinyamakuru Tencent sports ubwo yashimangiraga imbaraga uyu munya Portugal yakoresheje ubwo yafashaga ikipe ya Real Madrid gutwara igikombe cya 12 cya UEFA champions League mu cyumweru gishize ubwo banyagiraga Juventus ibitego 4-1.
Messi yagize ati “Ni umukinnyi w’igitangaza kandi (…)

Umunya Argentine Lionel Messi yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi w’igitangaza kandi ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite.

Ibi uyu kizigenza w’umunya Argentina yabitangarije ikinyamakuru Tencent sports ubwo yashimangiraga imbaraga uyu munya Portugal yakoresheje ubwo yafashaga ikipe ya Real Madrid gutwara igikombe cya 12 cya UEFA champions League mu cyumweru gishize ubwo banyagiraga Juventus ibitego 4-1.

Messi yagize ati “Ni umukinnyi w’igitangaza kandi uhora afite ubuhanga yihariye mu kibuga buri mwaka kandi uko umwaka utashye ahora azamura urwego rwe niyo mpamvu ari umwe mu bakinnyi beza ku Isi.”

Uyu munya Argentina yashimangiye kandi ko nta kibazo na kimwe afitanye na Ronaldo ko amahari yose aturuka ku itangazamakuru riba rishaka kugereranya ibyo bakoze nibyo bamaze kugeraho kandi ko ntacyo byamutwara kuvuga ibyiza Ronaldo yakoze.

Yagize ati “Ibyerekeye ukutumvikana kwanjye nawe nibintu bikorwa n’itangazamakuru kurusha uko twe twabikora,gusa icyo twembi tuba twifuza ni ugukorera ibyiza amakipe yacu buri mwaka niyo mpamvu ibituruka hanze nta gaciro mbiha.”

Abakurikiranira hafi ibya Ruhago bemeza ko ni uyu mwaka igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka “Ballon d’Or” kizahabwa umwe muri aba bagabo gusa Cristiano Ronaldo niwe uhabwa amahirwe menshi kubera ibikombe yatwaye n’ibitego yatsinze.

Ibitekerezo

  • Messi yemeye! igitangaje abafana ba Messi ntibemera CR7!
    Murebereho

    AMAKIPE N’ABAKINNYI BY’UMWIHARIKO APR NA RAYON RWOSE AREBEREHO ANUMVIREHO UKO ABA SPORTIFS BITWARA MU MVUGO

    Erega nudakunda urukwavu yemera ko ruzi kwiruka

    turamushyigikiye numukinyi mwiza kwisi yose

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye.

    Messi avuze ukuri 100%. CR7 yarakoze cyane muri UEFA Champions league.

    Twibutse abantu ko Messi yagize ibitego 11 CR7 afite 2 gusa, hanyuma agatsinda 5 muri 1/4, 3 muri 1/2 na 2 final ahita aba top scorer w’ irushamwa ku bitego 12.

    Messi nk’ umukinnyi twemera w’ umuhanga abaye intangarugero mu kwemera ko hari uwakoze neza kumurusha bityo bikaba bishobora gutuma nawe akora neza kurushaho next season.

    yp yavuze nkumu sportif kbs uravuga ukuri bose bafite ubwenjye

    Uyu musore ndamukunda,avuze gi sportif burya n’uwa kwanga urukwavu yakwemera ko ruzi kwiruka.Uretse ko umugani tuziko ibivugwa n’itangazamakuru ari byo bibahanisha bo ubwabo nta n’umwe ujya ugaya undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa