skol
fortebet

Amagare: Abazahagararira u Rwanda mu mikino y’isi bamenyekanye

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Abasore bazahagararira ikipe y’u Rwanda mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare izatangira ku Cyumweru taliki ya 17 kugeza ku ya 24 Nzeri uyu mwaka bamaze kumenyekana aho bagomba kwerekeza Bergen muri Norway ahazabera iyi mikino. Ikipe y’igihugu izahagararirwa n’abasore 4 Valens Ndayisenga,Mugisha Samuel,Areruya Joseph na Ukiniwabo Rene Jean Paul bazakina mu bakinnyi bakuru no mu batarengeje imyaka 23 aho bazatozwa n’umutoza Sterling Magnell.
Mugisha Samuel na Areruya Joseph bazakina mu (...)

Sponsored Ad

Abasore bazahagararira ikipe y’u Rwanda mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare izatangira ku Cyumweru taliki ya 17 kugeza ku ya 24 Nzeri uyu mwaka bamaze kumenyekana aho bagomba kwerekeza Bergen muri Norway ahazabera iyi mikino.

Ikipe y’igihugu izahagararirwa n’abasore 4 Valens Ndayisenga,Mugisha Samuel,Areruya Joseph na Ukiniwabo Rene Jean Paul bazakina mu bakinnyi bakuru no mu batarengeje imyaka 23 aho bazatozwa n’umutoza Sterling Magnell.

Mugisha Samuel na Areruya Joseph bazakina mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 aho bazasiganwa ibirometero 191 mu gihe Valens Ndayisenga azasiganwa mu gusiganwa umuntu ku giti cye ku ntera y’ ibirometero 31 ndetse no gusiganwa mu muhanda aho azasiganwa ahareshya n’ibirometero 267,5.

Ku bijyanye n’amataliki aba basore bazahagararira u Rwanda mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 bazakina ku italiki ya 22 Nzeri 2017 mu gihe Ndayisenga azasiganwa umuntu ku giti cye ku italiki ya 20 Nzeri 2017 mu gihe gusiganwa mu muhanda mu bakuru bizaba ku italiki ya 24 Nzeri 2017.

Mu mikino iheruka kubera I Doha muri Qatar uwabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka23 ni umunya Norway Kristoffer Halvorsen mu gihe mu gusiganwa umuntu ku giti mu bakuru uwaje ku mwanya wa mbere ari umudage Tony Martin wari ubikoze ku nshuro ya 5 mu gihe kabuhariwe Peter Sagan ariwe wegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda mu bakuru ndetse azagaragara no kuri iyi nshuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa