skol
fortebet

Amagare :Team Rwanda igiye kwerekeza mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare igiye kwerekeza mu irushanwa ryo muri Cameroon ryitiriwe umugore wa Perezida w’iki gihugu rizwi nka Grand Prix Chantal Biya rizatangira ku italiki ya 11 kugeza ku ya 15 Ukwakira 2017 aho Ndayisenga Valens ariwe uzaba uyoboye iyi kipe.
Iyi kipe izaba igizwe n’abasore 6 barimo :Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Uwizeye Jean Claude, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier.
Iri rushanwa rigizwe n’uduce tune (...)

Iri rushanwa rigizwe n’uduce tune tureshya n’ibirometero 579.3 aho rizitabirwa n’amakipe 12 arimo ayaturutse I burayi 5 nka Global Cycling yo mu Buholandi, La Défense na Auvergne zo mu Bufaransa,Blue Cycling yo mu Bubiligi na Banka Briska yo muri Slovakia mu gihe amakipe yo muri Afurika ari Team Rwanda, Gabon, Côte d’Ivoire, Benin, Burkina Faso, Ghana na Cameroon yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa