skol
fortebet

Amagare:Umwe mu bakinnyi bagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’isi yimwe Visa

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusore Ukiniwabo Rene Jean Paul wagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare aho yagombaga guhatana mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 yimwe Visa y’igihugu cya Norway iri rushanwa rizaberamo mu mugi wa Bergen.
Uyu musore wari watoranyijwe hamwe n’abandi basore 3 barimo Areruya Joseph,Mugisha Samuel na Valens Ndayisenga niwe wabuze iyi Visa we n’ushinzwe kugorora imitsi y’abakinnyi Ruvogera Obed mu bari batoranyijwe kwerekeza muri iki gihugu.
Nubwo aba (...)

Nubwo aba babuze,Umutoza Sterling Magnell w’ikipe y’igihugu,Ndayisenga Valens n’Umukanishi Sean Belfas, bamaze kwerekeza i Bergen muri Norway, cyane ko bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 14 Nzeri.

Abasore 2 Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazahaguruka mu Butaliyani kuwa kabiri tariki ya 17 Nzeri berekeza muri Norvege cyane ko bazakina ku I taliki ya 22 Nzeri mu gihe Ndayisenga azasiganwa umuntu ku giti cye ku italiki ya 20 Nzeri 2017.Azasiganwa mu muhanda mu bakuru ku italiki ya 24 Nzeri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa