skol
Kigali

Amakipe 3 akomeye arifuza gukura Cristiano Ronaldo muri Manchester United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 February 2022

Kizigenza Cristiano Ronaldo arimo kwifuzwa n’amakipe menshi arimo Paris Saint-Germain, Bayern Munich na Roma’ aramutse avuye muri Manchester United muriyi mpeshyi.

Kugaruka k’uyu munya Portugal kuri Old Trafford ntabwo kwamuryoheye kuko United nta gikombe na kimwe isigayemo uretse UEFA Champions League nayo itayorohera kubera urwego iriho.Icyakora ubu iri mu ntambara yo kurangiza muri bane ba mbere muri Premier League.

Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko biravugwa ko ashobora kwigendera muri iyi mpeshyi United ninanirwa kujya mu gikombe cya UEFA Champions League umwaka utaha.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko ushakira Ronaldo amakipe,Jorge Mendes, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa United, Richard Arnold ku bijyanye n’imikinire y’iyi kipe iri ku rwego rwo hasi.

Bivugwa ko hari abifuza gusinyisha uyu mukinnyi,by’umwihariko ikipe ya PSG cyangwa se kongera gukorana n’uwahoze ari umutoza wa Real Madrid, Jose Mourinho i Roma.

Ikinyamakuru The Sun cyahawe amakuru agira ati: ’Ronaldo atewe impungenge n’ejo hazaza. Nta kindi yifuza uretse gutwara ibikombe muri United, ariko kuri ubu bisa nkaho azaba ari urugamba.

Ntabwo yifuza kumara imyaka ibiri ya nyuma y’umwuga we mwiza ari hagati ku rutonde rwa shampiyona.

Amakipe akomeye ari gukurikirana uko ibintu bimeze kandi yashyize hanze ibyifuzo byayo."

Ronaldo yavuye muri Juventus asubira muri United muri Kanama umwaka ushize, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kugabanukaho umwaka hakiri kare.

Ronaldo wari umaze imikino 6 adatsinda igitego,yaraye ahagaritse aka gahigo kabi ubwo yatsindaga igitego mu bitego 2-0 batsinze Brighton.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yahanitse bkomeye ibiciro by’umukino wayo na Rayon Sports

. Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2022 igeze muri ½ ikipe y’ingabo z’igihugu...
15 May 2022 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United barwanye karahava mu myitozo

Abakinnyi 2 ba Manchester United bakomeje kwitwara nabi mu kibuga no hanze...
15 May 2022 0

Rurageretse hagati ya Lewandowski na Bayern Munich yanze kumurekura

Rutahizamu Robert Lewandowski yabwiye Bayern ko atazongera amasezerano kuko...
15 May 2022 0

Liverpool yongeye gutwara igikombe Chelsea kuri penaliti [AMAFOTO]

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti ku...
14 May 2022 0

Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari...

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w’Ikipe z’Ingabo...
14 May 2022 1

Kiyovu Sports yatsinze APR FC iyotsa igitutu ku gikombe cya...

Mu mukino warimo imibare myinshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze umukino...
14 May 2022 0