Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’abagore itsinze Australia ibitego 3-1 muri 1/2 cy’irangiza mu gihe Espagne nayo yahageze itsinze Sweden ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo habaye umukino wa mbere wa 1/2 cy’irangiza aho Espagne yatsinze Sweden ibitego 2-1 bya Salma Celeste Paralluelo Ayingono na Olga Carmona mu gihe icya Sweden cyatsinzwe na Blomqvist.
Ikipe ya Sweden yari ikanganye nyuma yo gukuramo Amerika n’Ubuyapani ariko yatunguwe na Espagne.
Kuri uyu wa Gatatu,Ubwongereza bwakoze ibyo benshi bari biteze butsinda Australia yakiriye irushanwa ibitego 3-1.
Ibitego by’Ubwongereza byatsinzwe na Ella Toone,Lauren Hemp na Alessio Russo.Igitego kimwe cya Australia cyatsinzwe na Samantha Kerr.
U Bwongereza buzahura na Espagne ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023 saa sita z’amanywa za Kigali (12:00).
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi hari muri Euro iheruka,Ubwongereza bwasezereye Espagne ibitego 2-1.
Aya makipe yombi nibwo bwa mbere ageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Umukino w’umwanya wa Gatatu (3rd Place), uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 saa yine za Kigali (10:00).
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *