skol
fortebet

Amakipe yo mu Rwanda agiye kwishyuzwa amamiliyoni y’imisoro na Rwanda Revenue Authority

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga amakipe yo mu Rwanda agiye gutangira kwishyuzwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyane ko bamenyeshejwe ko bagomba gusora mu mwaka wa 2010.
Amakipe yo mu Rwanda yose ukuyemo Police na AS Kigali ntabwo arishyura ndetse nkuko twabibagejejeho ikipe ya Mukura Victory Sports niyo yatangiriweho ndetse yafungiwe amakonti yayo byatumye ubuyobozi bwayo butangaza ko bushobora kutazakina shampiyona.
Mu makuru akomeje kuvugwa ni uko RRA igiye kwicarana (...)

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abivuga amakipe yo mu Rwanda agiye gutangira kwishyuzwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyane ko bamenyeshejwe ko bagomba gusora mu mwaka wa 2010.

Amakipe yo mu Rwanda yose ukuyemo Police na AS Kigali ntabwo arishyura ndetse nkuko twabibagejejeho ikipe ya Mukura Victory Sports niyo yatangiriweho ndetse yafungiwe amakonti yayo byatumye ubuyobozi bwayo butangaza ko bushobora kutazakina shampiyona.

Mu makuru akomeje kuvugwa ni uko RRA igiye kwicarana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bakareba uburyo aya makipe yakubahiriza iyi gahunda aho menshi mu makipe yo mu Rwanda cyane cyane ibifi binini nka APR FC,Rayon Sports n’izindi zitarishyura.

Mu mategeko iki kigo cyari cyashyizeho ni uko amakipe yose yakinnye icyiciro cya mbere guhera 2010 kugeza 2015 agiye kwishyuzwa ndetse mu buryo bukakaye kuko aya makipe niyanga bazajya bafunga konti zayo.

Andi makuru agera ku Umuryango ni uko ikipe ya Mukura VS igiye gufungurirwa amakonti yayo ariko igatanga uburyo izakoresha ngo yishyure miliyoni 170 irimo RRA.

Ibitekerezo

  • umenya bakekako hano ariburayi we ahubwo basaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa