skol
fortebet

Amakipe yo mu Rwanda azahabwa akayabo mu mwaka w’imikino utaha

Yanditswe: Sunday 26, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League akaba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League Board), Mudaheranwa Hadji Youssuf, yatangaje ko mu mwaka w’imikino utaha amakipe akina muri shampiyona azasaranganywa miliyoni 320Frw.

Sponsored Ad

Yabitangaje ubwo yari mu Nteko Rusange Isanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yateranye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024.

Mudaheranwa yavuze ko miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona mu mwaka w’imikino ushize, angana na 68% by’amafaranga yatanzwe n’abaterankunga ba Rwanda Premier League.

Uru rwego ruteganya kwakira miliyoni 320 Frw muri uyu mwaka, azava muri Startimes, FERWAFA na Gorilla Games.

Rwanda Premier League yatangaje ko yamaze kwakira miliyoni 190 Frw angana na 59,6%.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusufu, yavuze ko mu mwaka utaha bazashaka abafatanyabikorwa bashya barenga batanu, bakinjiza byibura umutungo ukubye gatatu ugereranyije n’uwinjiye mu mwaka wa shampiyona ushize.

Yagize ati "Turateganya ko byibura buri kipe izabona miliyoni 45 Frw. Mu myaka itanu iri imbere turateganya ko nibura buri kipe izabona miliyoni 100 Frw.”

Rwanda Premier League yemeje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2024/25 izatangira tariki ya 10 Kanama, isozwe ku ya 30 Gicurasi 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa