skol
fortebet

Amakipe yo muri Premier League arifuriza Man City igihano gikomeye cyane

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakipe yo muri Premier League biravugwa ko ashaka ko Manchester City imanurwa mu cyiciro cya kabiri nihamwa n’ibyaha byo kwica amategeko 100 agenga kugura no kugurisha abakinnyi.
Abayobozi b’amakipe ya Premier League barashaka ko City ihanwa by’intangarugero igihe cyose yaba ihamwe na biriya byaha byavuzwe ejo nyuma y’imyaka 4 ikorwamo iperereza ku bijyanye no kwica amategeko ya FFP.
City ishinjwa ibyaha birimo guhisha aho ikipe ikura umutungo,kugaragaza igice imishahara y’abakinnyi (...)

Sponsored Ad

Amakipe yo muri Premier League biravugwa ko ashaka ko Manchester City imanurwa mu cyiciro cya kabiri nihamwa n’ibyaha byo kwica amategeko 100 agenga kugura no kugurisha abakinnyi.

Abayobozi b’amakipe ya Premier League barashaka ko City ihanwa by’intangarugero igihe cyose yaba ihamwe na biriya byaha byavuzwe ejo nyuma y’imyaka 4 ikorwamo iperereza ku bijyanye no kwica amategeko ya FFP.

City ishinjwa ibyaha birimo guhisha aho ikipe ikura umutungo,kugaragaza igice imishahara y’abakinnyi n’uwahoze ari umutoza wayo Roberto Mancini.

Hari kandi kwica amategeko ya UEFA na Premier League ajyanye no kugura no kugurisha abakinnyi [FFP]

Kubangamira iperereza rya Premier League kuva ryatangira muri 2018 no muri uyu mwaka w’imikino.

Nubwo City yavuze ko ishobora kurenganurwa,amakipe ya Premier League yasabye ko habaho gushyira umucyo kuri ibyo birego bya City hanyuma igahanwa bikomeye mbere y’uko umwaka w’imikino urangira.

Umwe mu bayobozi b’ikipe yo muri Premier League ati "ibi birego nibiramuka biyihamye ikwiye guhabwa igihano gikwiriye-igikwiriye n’ukumanurwa mu cyiciro cya kabiri.

Tumaze imyaka isaga icumi tuvuga kuri ibyo birego kandi tunashaka ko Premier League ikora igikwiriye."

Bimwe mu bihano Man City ishobora guhabwa niramuka ihamwe n’ibyaha harimo kwirukanwa muri Premier League,gukurwaho amanota,guhagarikwa kugura abakinnyi,gushyirirwaho ntarengwa mu gushora amafaranga no kwamburwa ibikombe yatwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa