skol
fortebet

Amanota 3 akomeje kuba inzozi kuri Ivan Minnaert na Mukura Victory Sports

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FCna Mukura urangiye Police itsinze ikipe ya Mukura VS ibitego 2-1.
Wari umukino w’umunsi wa 20 wa shamnpiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwand Premier League’, ikipe ya Mukura VS i Huye yari yakiriye Police FC.
Igice cya mbere cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no guhushahusha ibitego ku impande zombi n’ubwo nta gusatirana cyane cyane byaranze iki gice ku impande zombi.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane haba ku (...)

Sponsored Ad

Umukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FCna Mukura urangiye Police itsinze ikipe ya Mukura VS ibitego 2-1.

Wari umukino w’umunsi wa 20 wa shamnpiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘Azam Rwand Premier League’, ikipe ya Mukura VS i Huye yari yakiriye Police FC.

Igice cya mbere cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no guhushahusha ibitego ku impande zombi n’ubwo nta gusatirana cyane cyane byaranze iki gice ku impande zombi.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi cyane haba ku uruhande rwa Mukura VS ndetse na Police FC buri kipe yashakaga igitego maze ku umunota wa 58 Simpenzwe Hamidou yaje kubonera iki ya Mukura igitego cya mbere. Igitego batshimiye igihe kinini cyane kuko ku umunpota wa 60 mu akavuyo kenshi imbere y’izamu rya Mukura Police yatsinze igitego cya mbere.

Ku umunota wa 75 Imurora Japhet yaje kubonera Police FC igitego cya kabiri ari nacyo cyahesheje intsinzi ikipe ya Police FC maze umukino urangira ari 2-1.

Uyu ubaye umukino wa gatatu iyi kipe itozwa n’umuzungu Ivan Minnaert itabona intsinzi, kuko yatsinzwemo 2 inganya 1, yatsinzwe na APR FC ndetse na Police FC inganya na Kiyovu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa