skol
Kigali

Amasasu yavugiye mu mujyi wa Buea uri kuberamo imikino ya #AFCON2021

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 January 2022

Amasasu yumvikanye kuri uyu wa gatatu mu mu mujyi wa Buea uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kameruni. Ni mu gihe uwo mujyi wakiriye amakipe y’ibihugu 4 ari mu mikino y’igikombe cya Afrika kiri kubera muri Kameruni.

Imikino y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu zatangiye ku cyumweru gishize mu gihe hari impungenge zerekeye umutekano, cyane cyane mu ntara zo mu burengerazuba bw’igihugu aho abashaka kwiyomora ku gihugu bakoze ibitero ku nkambi z’abasivile no ku gisirikare kuva mu mwaka wa 2017.

Abakinnyi b’ ibihugu nka Mali, Gambiya, Tuniziya na Moritaniya, bari mu itsinda F, bari mu mujyi wa Buea, aho imirwano itari mike hagati y’igisirikare cya Leta n’abarwanya ubutegetsi yabereye.

Buea ni isaha imwe umuntu agenda n’imodoka avuye mu mujyi wa Limbe uri ku nkengero z’inyanja ya Atlantike aho imikino2 yo mu itsinda F yabereye kuri uyu wa gatatu. Ni ukuvuga umukino hagati ya Mali na Tuniziya n’umukino wahuje Moritaniya na Gambiya.

Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, ntibyashoboye gusuzuma mu buryo bwigenga niba hari imirwano yabereye muri uwo mujyi uyu munsi ku wa gatatu.

Abarwanyi bavuga ururimi rw’icyongereza baba mu burengerazuba bwa Kameruni bashaka kwiyomora kuri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2017. Bashaka gushyiraho igihugu cyabo cyitwa, Ambazoniya. Bavuga ko bakumiriwe na leta igizwe n’abavuga ururimi rw’Igifaransa.

Imirwano hagati y’abashaka kwiyoMora ku gihugu n’ingabo za leta yahitanye abantu batari munsi ya 3.000, ituma abantu bagera kuri miliyoni bahunga. Izo mpande zombi zishinjanya amahano akorerwa abasivile. (Reuters)

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0