skol
fortebet

Amatara yatumye umukino wa APR FC na Rayon Sports wimurirwa amasaha

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wakuwe saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ushyirwa ku wa Gatandatu saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Sponsored Ad

Rayon Sports yamenyeshejwe iki cyemezo ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu gihe yari yaratangiye kwamamaza ko umukino uzaba ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Umunyamabanga Mukuru wayo, Nemenye Patrick, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko babonye ibaruwa ya FERWAFA ibamenyesha ko umukino washyizwe saa Cyenda kubera ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pelé Stadium.

Ati "FERWAFA yatwandikiye itumenyesha ko umukino wimuwe kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ejo [ku wa Kabiri]?"

Kuri bamwe batunguwe no kumva iki cyemezo cya FERWAFA mu gihe umunsi wabanjirije uyu, ku wa Kabiri, APR FC yari yakiniye na Etoile de l’Est kuri icyo kibuga mu mukino wa Shampiyona watangiye saa Kumi n’Ebyiri.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yabwiye IGIHE ko Stade ya Kigali yitiriwe Pelé imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara bityo banze ko yazateza ikibazo ku mukino ukomeye uba utegerejwe na benshi nk’uko hari aho byagiye biba.

Ati "Twafashe icyemezo mu nyungu z’umupira kugira ngo hatazabaho ikibazo bikatugarukira nk’uko byagiye biba rimwe na rimwe. Twandikiranye n’Umujyi wa Kigali utubwira ko ’Generateur’ ufite itagishoboye guhaza mu gucana amatara yose, icana nka 15 cyangwa 20%."

"Abarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari barabibonye, amatara amaze iminsi atagaragara neza. Kubera ko ari umukino ukomeye, ntabwo twatuma haba ikibazo gishobora guteza ibindi kandi hari ubundi buryo byakorwamo."

Stade ya Kigali imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara aho bamwe mu bagorwa na yo harimo itangazamakuru rifata amafoto n’amashusho ndetse hari ubwo umuriro wabuze ku mukino Kiyovu Sports yakinagamo na Etoile de l’Est.

Mu yandi makuru,Youssef Rharb ntazakina uyu mukino uzahuza Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc ari muri batatu batemerewe gukina Umunsi wa 24 wa Shampiyona kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa