
Umunya- Sweden ukomoka muri Eritrea, Alexander Isak wabaye umukinnyi uhenze mu mateka y’ikipe ya Newcastle yo mu Bwongereza aguzwe asaga Miliyoni 60 z’ama pawundi avuye muri Real Sociedade yo muri Esipanye.
Uyu musore w’iberaga ku muhanda yavuye muri Eritrea arikumwe n’ababyeyi be ubwo iki gihugu cyari cyugarijwe n’intambara.
Iki gihugu cyibarizwa mu ihembe rya Afurika gihana imbibi na Sudan,Ethiopia na Djibouti.
Nyuma yo kuva muri Eritrea berekeje mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Sweden.
Bitewe n’ubushobozi budahagije ababyeyi ba Issac bari bafite, ntago yabonye amahirwe yo kwiga amashuri neza.
Imbaraga zose yazerekeje mu mupira wa maguru ,atangirira mu ikipe ya AIK Fotboll yo muri Sweden.
Iyi kipe yayigezemo afite imyaka itandatu ,maze aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyikipe afite imyaka 16 ,batangiye ku mugereranya na ibrahimovic wanditse amateka mu ikipe y’Igihugu ya Sweden.
Isak yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Sweden muri Mutarama 2017, umukino we wa mbere yawukinnye ubwo Sweden yahuraga na Côte d’Ivoire.
Uwa kabiri yawukinnye na Slovakia ari nabwo yabonye igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu ya Sweden ahinduka umukinnyi ukiri muto utsinze igitego mu ikipe y’Igihugu ya Sweden.
Muri 2017 nibwo Isak yaguzwe n’ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage ayisinyira imyaka itanu kuri Miliyoni 10 z’ama-ero.
Isak ntago yahiriwe muri Dortmunt kuko byabaye ngombwa ko atizwa mu ikipe yo mu Buholandi mu ikipe ya Willem ll, aho yigaragaje cyane atsinda ibitego 13.
Isak yaje kubengukwa na Real Sociedade yo muri Esipanye maze imukura muri Dortmund kuri milliyoni 10 z’ama-ero.
Uyu musore yaje kwitwaraneza ubwo ikipe ya Sociedade yatwaraga igikombe cya Copa delay, batsinze Real Madride muri ½ ndetse batsinda Atretico Blibao kuri finali. Isac yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa.
Mu mpeshyi ya 2020 nibwo ikipe ya Newcastle yatangiye kwerekana ko yifuza Isak maze imwishyura Miliyoni 60 z’ama pawundi ndetse aba umukinnyi wa mbere uhenze ikipe ya Newcastle yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *