Amateka ya Sitade Benjamin Mkapa APR FC izakiniraho na Simba SC
Yanditswe: Thursday 01, Aug 2024

Mu 2000, Perezida Benjamin Mkapa wayoboraga Tanzaniya yasezeranyije abaturage ba Tanzaniya sitade igezweho mbere y’uko manda ye irangira mu 2005 ubwo yavugaga ko biteye isoni igihugu kutagira ikibuga kigezweho.
Mutarama 2003, guverinoma yatangaje isoko ryo kubaka sitade nshya yo gusimbuza Sitade Uhuru yari yarangiritse. Minisitiri wa siporo, Juma Kapuya, yatangaje ko guverinoma yashyizemo ingengo y’imari ingana na miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania. Sosiyete cumi n’imwe zikaba zarasabye ko (...)
Mu 2000, Perezida Benjamin Mkapa wayoboraga Tanzaniya yasezeranyije abaturage ba Tanzaniya sitade igezweho mbere y’uko manda ye irangira mu 2005 ubwo yavugaga ko biteye isoni igihugu
kutagira ikibuga kigezweho.
Mutarama 2003, guverinoma yatangaje isoko ryo kubaka sitade nshya yo gusimbuza Sitade Uhuru yari yarangiritse. Minisitiri wa siporo, Juma Kapuya, yatangaje ko guverinoma yashyizemo ingengo y’imari ingana na miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania. Sosiyete cumi n’imwe zikaba zarasabye ko zahabwa isoko ryo kubaka ariko sosisete y’Abashinwa yitwa Beijing Construction Engineering, iba ariyo iritsindira.
Muri 2007 nibwo hafunguwe ku mugaragaro Sitade Benjamin Mkapa mu mujyi wa Dar-es-Salaam, ikaba ariyo Sitade Nkuru y’Igihugu cya Tanzania. Kugeza ubu ikoreshwa cyane mu mikino y’umupira w’amaguru.
Ifite imyanya ibihumbi 60 kandi niyo sitade ya mbere nini muri iki gihugu cya Tanzania ndetse ikaba muri sitade 20 nini muri Afurika. Iyi sitade kandi icungwa na Guverinoma ya Tanzaniya. Iyi sitade yubatswe na Beijing Construction Engineering Group yatwaye asaga million 56 z’Amadolari y’Amerika.
Yanga SC na Simba SC nizo zakiniyeho umukino wa mbere nk’ikipe zifite aba fana benshi muri Tanzaniya.
Benjamin Mkapa wo mu ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi), wabaye Perezida wa Tanzania akayobora manda ebyiri kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yitiriwe iyi sitade mu rwego rwo ku mushimira nka Perezida wakundaga siporo cyane akaba yaragiye ku butegetsi asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Mkapa akaba yaravukiye mu majyepfo ya Tanzania mu gace kitwa Mtwara.
Bwana Magufuli wayoboye Tanzaniya yatangaje kuri Twitter ko azibuka Mkapa nk’umuntu "ukunda igihugu, ukunda umurimo, n’uruhare rwe mu kubaka ubukungu" bwa Tanzania.
Tariki 03 Kanama 2024 nibwo hateganyijwe umunsi wa Simba SC, ibirori bikazabera kuri Sitade ya Benjamin Mkapa mu mugi wa Dar-es-Sallaam, aho Simba SC yatumiye ikipe ya Apr FC, zikanakina umukino wa gishuti.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *