
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika u Rwanda rurakina na Libya barikumwe mu itsinda rya Kane aho barikumwe na Nigeria ,Benin,na Libya, hari abakinnyi 11 bashobora ku banza mu kibuga .
Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri saa Kumi n’Ebyiri ,ukabera kuri sitade yitiriwe tariki 11 Mutarama .
Nubwo abakinnyi bamwe nabamwe b’Amavubi bagiye bahura n’ibibazo byo kugera muri Libya ku gihe,nka kwizera ndetse na Kapiteni Bizimana Djihad , gusa hitezwe ko abakinnyi bari basanzwe bamenyerewe muri 11 aribo baza kugaragara kuri uy’umukino.
Abakinnyi 11 umutoza w’ikipe y’Igihugu Frank Spittler ashobora ku banzamo
Nubwo Kapiteni Bizimana yahuye nibibazo byo kwinjira muri Libya ,ndetse akaba yarageze mu mwiherero hamwe n’abandi habura igihe gito ngo umukino ube,ariko agomba ku banza mu kibuga.
Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina ,Niyomugabo Claude,Mutsinzi Ange Jimmy,Manzi Thierry,Mugisha Bonheur,Bizimana Djihad,Muhure Kevin,Mugisha Gilbert,Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *