skol
fortebet

Amavubi agomba kubanza gusezerera Sudani y’Epfo ngo abashe kwerekeza muri CHAN 2024

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) izahura na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu byo mu karere muri Gashyantare 2025.

Sponsored Ad

Sudani y’Epfo yabonye itike yo guhura n’Amavubi nyuma yo kunganya na Kenya 1-1, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Nambole Stadium muri Uganda kuri iki Cyumweru, bityo ihita ikomeza mu cyiciro gikurikira dore ko yari yatsinze ubanza ibitego 2-0.

Iki gihugu gishya muri ruhago y’isi ni cyo kizakira umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.

Amavubi arasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo agire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, dore ko kugeza magingo aya ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.

Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa, Tanzania na yo yaje gusezererwa na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0.

Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma

Burundi v Uganda
Ethiopia v Sudani
Sudani y’epfo v Rwanda


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa