skol
Kigali

Amavubi akomeje gutakaza amahirwe yo kwerekeza muri Qatar 2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru "Amavubi" ikomeje gutera inyoni amahirwe yo kwiyunga n’abafana bayo,kuko yanganyije na Kenya 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E mu gushaka itike y’iki gikombe cy’Isi cya 2022.


Kenya yatangiye neza umukiko aho ku munota wa 5 wayo, Michael Olunga Ogada yateye mu izamu ishoti ariko umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo.

Amavubi yahise azamukana umupira ku munota wa 8,Haruna atera mu izamu umupira ukurwamo na ba myugariro ba Kenya, usanga Djihad whise asongamo ariko unyura hanze gato y’izamu

Kenya yahise izamukana umupira,kapiteni wayo Micheal Olunga ahita ayitsindira igitego ku munota wa 9, nyuma y’umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze uramucika usanga uyu rutahizamu ukomeye awusongamo.

Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 21, ku mupira wavuye muri koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y’izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka kubera Lague wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya,asimburwa na Meddie Kagere.

Amakipe yombi yagerageje gushaka uibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira anganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri,Kenya yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 56 ubwo Olunga yacengaga ubwugarizi bw’Amavubi ariko umupira awutera hanze y’izamu.Ku munota wa 61 nabwo yabonye amahirwe yo gutsindira Kenya ntibyamukunira.

Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali,aho yabanje hanze Kagere, Ngwabije na Muhadjiri,abasimbuza Haruna,Muhire Kevin na Lague.

Umukino warangiye ari 1-1 bituma u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino 2 dore ko kuwa Gatatu rwatsinzwe na Mali igitego 1-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda E uzaba ejo, Mali isura Uganda.Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n’u Rwanda zifite 1.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0