skol
fortebet

Amavubi ashobora kongera guhura na Ethiopia mu gushaka itike ya #CHAN2023

Yanditswe: Thursday 26, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu "Amavub" mu mupira w’amaguru yakuwe mu makipe akina ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike ya #CHAN2023 ariko amenyeshwa ko agomba gutegereza izava hagati ya Ethiopia na Sudani y’Epfo.
Amavubi ashaka uko yakina CHAN ku nshuro ya 5,agomba kuzakina n’izarokoka hagati y’ibi bihugu byombi gusa amahirwe menshi afite Ethiopia kuko niyo ikomeye.
Amavubi akunda guhura na Ethiopia kuko mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa 19 Ukwakira 2019,banganyije igitego 1-1 ariko u (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Igihugu "Amavub" mu mupira w’amaguru yakuwe mu makipe akina ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike ya #CHAN2023 ariko amenyeshwa ko agomba gutegereza izava hagati ya Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Amavubi ashaka uko yakina CHAN ku nshuro ya 5,agomba kuzakina n’izarokoka hagati y’ibi bihugu byombi gusa amahirwe menshi afite Ethiopia kuko niyo ikomeye.

Amavubi akunda guhura na Ethiopia kuko mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa 19 Ukwakira 2019,banganyije igitego 1-1 ariko u Rwanda rusezerera iyi kipe kuko mu mukino wari wabanje rwatsinze 1-0.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino,U Rwanda rwerekeje muri CHAN ya 2020 yakinwe mu 2021 kubera icyorezo cya COVID-19,rugarukira muri ¼ cy’irangiza mu irushanwa ryabereye muri Cameroun.

Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibihugu birimo Ethiopia, Sudani y’Epfo, Somalie, Tanzanie, Burundi na Djibouti ni byo bizakina ijonjora rya mbere.

Muri iyo mikino, Ethiopie izakina na Sudani y’Epfo, igihugu kizakomeza kizahure n’u Rwanda.

Somalie izahura na Tanzanie, igihugu kizakomeza kizakine na Uganda mu gihe ikizarokoka hagati y’u Burundi na Djibouti kizahura na Sudani.

Imikino y’aya majonjora izakinwa kuva tariki 24 Kamena kuzageza ku wa 2 Nzeri 2022, imikino ya nyuma izakinwe muri Mutarama 2023 muri Algérie.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yagabanyije umugabane mu byiciro bitandatu, aho buri cyose kizatanga amakipe atatu.

Irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu rizabera muri Algérie, ku wa 8-31 Mutarama 2023. Bitandukanye n’ibihe byabanje, ibihugu bizarikina byariyongereye biva kuri 16 biba 18.

Mu irushanwa riheruka kuba mu 2022, Maroc ni yo yatwaye igikombe itsinze Mali ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande,Libya na Maroc zamaze kubona itike yo kuzakina iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo(CHAN 2023) kuko andi makipe yo muri Afrika y’amajyaruguru yanze kwitabira

Libya yatwaye CHAN ya 2014,Maroc yatwaye iza 2018 na 2020.Izi kipe ziyongereye kuri Algeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa