skol
Kigali
Fortebet

Amavubi atsinze Sudan mu mukino wa Gicuti

Imyidagaduro   Yanditswe na: 7 August 2017

Ikipe y’ u Rwanda Amavubi yatsinze Sudan ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 07 Kanama kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu mukino amakipe yombi yawuteguye mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha aho yombi afite imikino muri izi mpera z’icyumweru.

Muri uyu mukino watangiye ku I saa cyenda n’igice ,Amavubi niyo yabanje igitego ku munota wa 3 gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira mwiza yahawe na Imanishimwe Emmanuel aho cyaje gukurikirwa no gusatira gukomeye kw’ikipe ya Sudan yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego kugeza ku munota wa 25 ubwo nimero 9 Maki Saifledlin yatsindaga igitego cy’umutwe byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi adasatira akinira hagati gusa Sudan niyo yageragezaga gukina umupira mwiza ugereranyije n’u Rwanda nubwo rwari imbere y’abafana barwo.Amavubi yakomeje kugarira neza nayo akanyuzamo akataka byaje gutuma ku munota wa 75 umusore Mubumbyi Bernabbe ashyiramo igitego cya kabiri cy’Amavubi umupira urangira ari 2 by’u Rwanda kuri 1 cya Sudan.

Ikipe ya Sudan yagerageje gukina neza mu gice cya mbere aho yarase uburyo bwinshi cyane gusa mu gice cya kabiri yaje yahindutse cyane ntiyongera gusatira cyane mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rusigaye rukina rwugarira cyane ariko bacungana n’ubwugarizi bw’ikipe bahanganye.

Nyuma y’uyu mukino Amavubi agiye kwitegura umukino wa Uganda uzaba ku italiki ya 12 Kanama mu gihe Sudan izahura na Ethiopia.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda

Umuzamu: Nzarora Marcel
Abakina inyuma: Manzi Thierry, Rucogoza Aimable, Nsabimana Aimable, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel.

Abakiana hagati: Bizimana Djihad (C), Mukunzi Yannick, Muhire Kevin

Abakina imbere: Nshuti Innocent, Nshuti Savio Dominique.

Sudan

Umuzamu: Salim Akram

Abakina inyuma: Osman Mohamed (C), Hassan Abdelhman, Zakaria Hamza, Abdalla Nasreldin

Abakina hagati: Daiyeen Walieldin, Abdelrahman Maaz, Maki Saifeldin

Abakina imbere: Tairab Mohamed, Mohamed Abu Aagla, Makki Bakri

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye...

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye...
18 August 2022 0

Mussa Camara yagarutse muri Rayon Sports yahesheje shampiyona

Rutahizamu ukomoka muri Mali,Mussa Camara yamaze gusinya amasezerano...
18 August 2022 0

Caleb wifujwe na Rayon Sports cyane yabonye ikipe ikomeye

Ikipe Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yamaze gusinyisha...
18 August 2022 0

"Manchester United y’uyu mwaka niyo mbi kurusha iheruka kumanuka mu cyiciro...

Uwari Kapiteni wa Manchester United ubwo iheruka kumanuka muri 1974...
18 August 2022 0

MINISPORTS ntirishyura Amavubi agahimbazamusyi ka CHAN 2020

Hashize umwaka urenga "Amavubi ageze muri 1/4 cya CHAN 2020 yakinwe muri...
18 August 2022 0

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 barimo umunyezamu wa Yanga...

Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe,...
18 August 2022 0