skol
fortebet

Libya itumye Abanyarwanda barara bigunze

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itsinzwe na Libya igitego kimwe ku busa mu mukino wa Gatanu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, amahirwe yo gukomeza atangira kuyoyoka

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane itariki 14 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakiriye ikipe y’igihugu ya Libya, Mediterranean Knights mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u rwanda itsinzwe igitego kimwe ku busa, iguma ku mwanya wa Gatatu n’amanota 5, ikipe y’igihugu ya Libya izamuka ku manota ane.

Ubu Amavubi ategereje ikiza kuva mu mukino ikipe y’igihugu ya Benin iza kwakiramo Nigeria.

90’ Ikipe y’igihugu ya Libya ikomeje gutinza umukino ishaka ko urangira ikiyoboye n’igitego kimwe ku busa bw’u Rwanda, Immanishimwe Emmanuel yari ahaye umupira Rubanguka Steve maze umukino urangira nta minota yongeweho.

87’ Nyuma yo gutsindwa igitego ku ruhandw rw’u Rwanda rukomeje kwisirisimba imbere ya Libya ariko umusaruro wo kubona igitego cyo kwishyura ukomeje kubura.

81, Ikipe y’igihugu ya Libya ifunguye Amazamu nyuma y’igitego gitsinzwe na Fadh Mohamed,iyoboye umukino n’igitego kimwe ku busa bw’u Rwanda

80’ U Rwanda rukoze impinduka maze Iraguha Hadji asimbura Mugisha Gilbert

79’ Ikipe y’igihugu ya Libya ikoze impinduka maze hajyamo Fadh Mohamed Osamah Al Shalaifna, abakinnyi bavuye mu kibuga ni Nouraidin Elgelain na Ezzeidin Elmeremi.

77’ Nshuti Innocent wari muri ba myugariro babiri ba Libya ananiwe gutsinda igitego nuko amakipe yombi aguma kunganya ubusa ku busa.

73’ Kufura abakinnyi barayihererekanyije ariko umupira Libya ihita iwubambura.

72’ Kufura y’u Rwanda nyuma y’ikosa rikorewe Bizimana Djihard.

70’ Koruneli ya Libya nyuma y’uko Manzi thiery yari yitsinze igitego ariko umupira ukajya muri koruneli.

69’ Ntwali Fiacre akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo ishoti rya Libya ryari ritewe na Ossama Mukhtar

68’ Kufura y’u Rwanda itewe na Muhire Kevin, umupira ugeze ku mutwe wa Dushimirimana Olivier awutera ku ruhande.

66’ Mutsinzi Ange akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo kugarura umupira wari uzamukanwe n’abakinnyi babiri ba Libya aribo Ahmed Saleh na Subhi Aldwa.

63’ Kufura y’u Rwanda ku ikosa rikorewe Imanishimwe Emmanuel, kufura itewe na Muhire Kevin ariko abakinnyi ba Libya baratabara umupira barawurenza.

62’ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Bizimana Djihard, ariko koruneli yatewe na Olivier Muzungu ntacyo imariye Amavubi,

57’ U Rwanda rongeye kubura amahirwe imbere y’izamu rya Libya nyuma y’uko umupira wari uri kwisirisimba imbere y’izamu ariko ugeze kwa Manzi Thiery arawamurura.

56’ Bizimana Djihad na Dushimirimana Olivier Muzungu bari bakinanye neza ariko umupira ugeze kwa Muhire kevin arawamurura.

52’ Ntwali Fiacre arokoye ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’umupira yari atewe na Bader Hassan.

51’ Ossama Mohamoud yari ashatse gucenga ba myugariro b’u Rwanda ariko umupira Mutsinzi Ange awukuramo.

50" Murad Abu Bakar yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Mugisha Gilbert.

49’ Ali Youssuf arengeje umupira ku ruhande rw’ibumoso ari gutabara ikipe ya Libya yari yugarijwe na Mugisha Gilbert.

47’ Nshuti Innocent yari azamukanye umupira amaze gucenga abakinnyi ba Libya mu bwugarizi ariko ashatse kuroba umuzamu Murad Abu Bakar ariko umupira unyura ku ruhande.
46’ Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bari bakinanye neza imbere y’izamu rya Libya ariko ku mahirwe make abakinnyi ba Libya barahagoboka baratabara.

46’ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itangiranye impinduka mu gice cya Kabiri hinjiramo Muhire Kevin na Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu, havamo Samuel Guirette na Kwizera Jojea.

5+2’ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’ishoti ryari ritewe na Samuel Guelette ariko ntacyo yamariye u Rwanda igice cya mbere gihita kirangira.

45+1’ Mugisha Gilbert ananiwe kumvikana na Imanishimwe Emmanuel imbere y’izamu rya Libya ariko umupira urarenga.

44’ Manguende yari yongeye kuzamukana umupira imbere y’izamu rya Libya ariko umupira ujya muri Koruneli itagize icyo imarira Amavubi.

42’ Koruneli y’u Rwanda nyuma y’umupira wari uzamukanwe na Imanishimwe Emmanuel. Koruneli yatewe na Samuel Guelette ariko Mutsinzi ange Jimmy ananirwa kuwushira mu izamu wenyine.

40’ Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batangiye kugerageza kubaka bahereye inyuma ariko kugeza ubu amayeri akomeje kwanga kuko igitego cyo kuyobora umukino gikomeje kubura.

38’ Umuzamu wa Libya Murad Abu Bakar yongeye gukiza izamu rya Libya nyuma yo gufata umupira woroshye wari uzamuwe na Bizimana Djihad.

35’ Ntwali Fiacre yigize agaca akuramo umupira n’umutwe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo yari asigaranye na Abudullah Elmehoub.

32’ Imanishimwe Emmanuel yari azamukanye umupira ariko Subhi Aldhawi umupira awushyira muri koruneli itagize icyo imarira u Rwanda.

30’ U rwanda rukomeje gukinana imbaraga zidasanzwe rureba ko rwabona igitego hakiri kare ariko ubwugarizi bwa Libya bukomeje guhagarara neza cyane.

26’ Kufura y’u Rwanda nyuma y’ikosa Bader Hassan akoreye Bizimana Djihad. k

Kufura itewe na Kwizera jojea igiye ku ruhande.

25’ Mugisha Gilbrt yari azamukanye umupira na Imanishimwe Emmanuel ariko umupira Subhi awushira muri koruneli. Koruneli itewe na Samuel Guelette ariko umuzamu wa Libya aba ibamba.

23’ Byari bikomeye imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko umupira Omborenga Fitina awushira muri koruneli yatewe na Nouraidin Elgelaib ariko ntigire icyo imarira Libya.

21’ Umuzamu wa Libya Murad Abu Bakar yongeye kuba inzozi mbi ku Rwanda nyuma to gufata umupira wari uzamuwe na Mugisha Gilbert, Abu awufata utaragera kwa Kwizera Jojea.

20’ Nsuti Innocent arase igitego kitaratwa nyuma yo gutera umupira ku ruhande yari ahawe neza na kapiteni Bizimana Djihard.

17’ U Rwanda rurase igitego gikomeye nyuma y’uko Kwizera Jojea yari arekuye Umupira mwiza imbere y’izamu rya Libya ukanyura imbere y’abakinnyi batatu bakananirwa kuwushyira mu izamu.

14’ Umuzamu w’u Rwanda Ntwali Fiacre akoze akaze gakomeye nyuma yo gufata umupira wari uzamukanwe na Nouraidin Elgelaib.

13’ Mugisha Gilbert na Samuel Guelette bagonganiye ku mupira wari ukarazwe na omborennga Fitina ariko umupira bawutereye icyarimwe n’umutwe ujya ku ruhande.

12’ Ahmed Saleh akoze akazi gakomeye nyuma yo kurenza umupira wari uzamukanywe na Mugisha Gilbert.

9’ Murad Abu uri mu izamu rya Libya yongeye gukuramo ishoti ritari rikanganye ryari ritewe na Nshuti Innocent.

8’ Bader Hassan yari ashatse gutungura Ntwali Fiacre ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

5’ Umusamu Murad Abu yongeye gukuramo ishoti rikomeye rya Bizimana Djihard nyuma y’uko u Rwanda rutangiranye imbaraga zidasanzwe imbere y’ikipe y’igihugfu ya Libya.

5’ Umuzamu wa libya Murad Abu akuyemo ishoti rikomeye ryari ritewe na immanishimwe Emmanuel nyuma yo gikinana neza na Samuel Guelette.

4’ Umupira wari ufitwe na Ezzedin imbere y’izamu ry’u Rwanda uruhukiye mu ntiki za Ntwali Fiacre.

2’ Mutsinzi Ange yari azamuye umupira mwiza ashakisha Kwizera Jojea ariko abakinnyi b’ikipe ya Libya baba ibamba banga ko batangira batsindwa igiotego.

1’ Nshuti Innocent yari azamukanye umupira yari ahawe na Kwizera Jojea ariko awukurwaho na Ahmed Saleh.
17h59’ Amakipe afashe umwanya wo kwibuka Anne Monimpa uherutse kwitaba Imana.

17h56’ Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.

17h55’ Hari kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Libya
17h53: Amakipe yombi asohotse mu Rwambariro yitegura kwesurana mu mukino wa gatanu mu itsinda D, mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Africa cya 2025.

17h40: Abakinnyi ku mpande zombi bamaze kwishyushya basubiye mu Rwambariro kugira ngo mukanya saa kumi n’ebyiri zuzuye amakipe atangire gucakirana mu mukino wa gatanu mu itsinda D.

Umukino uheruka guhuza ibi bihugu, wabereye muri Libya, warangiye ibihugu byombi binganyije ubusa ku busa, akaba ari nawo mukino wonyine ikipe y’igihugu ya Libya yabonyemo inota rimwe ifite mu itsinda D.

Ibihugu byombi biri mu itsinda D aho biri kumwe na Nigeria, Benin, . Muri iri tsinda mbere y’uko imikino ya Gatanu itangira, Nigeria ni iya mbere n’amanota 10, Benin ni iya Kabiri n’amanota atandatu, U Rwanda ni urwa Gatatu n’amanota atanu naho Libya ni iya nyuma n’inota rimwe.

Mu mukino amakipe yombi aheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsinze Benin ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu ya Libya yo iterwa mpaga kubera ko bashinjwaga gufata nabi ikipe ya Nigeria ubwo yari igeze muri Libya bakayiraza ku kibuga cy’indege bakanayicisha inzara.









Source; Inyarwnda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa