AMAVUBI U15 yamenye itsinda arimo muri CECAFA anahabwa Team Manager mushya
Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023
Nsabimana Jean Claude yagizwe Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 [Team Manager] yitegura CECAFA ni nyuma yo guhagarika Ntarengwa Aimable.
Ntarengwa Aimable wari Team Manager wa U15 yasezerewe kuri iyi mirimo nyuma yo gusanga harakozwe amakosa aho byagaragaye ko hari abana baje mu ikipe y’igihugu barengeje iyi myaka nyuma bagasezererwa.
Mu bana basezerewe, batatu muri bo byagaragaye ko bafite imyirondoro ibiri mu gihe umwe afite itatu. Abandi babiri basanze barengeje imyaka 15.
Aimable yazize kuba yaremeye ko abana bafite imiziro bajya mu mwiherero kandi yari abizi.
Nsabimana Jean Claude wamusimbuye,asanzwe aba muri Komisiyo y’Amarashanwa muri FERWAFA, ashinzwe umupira w’abagore.
Hamaze kuba tombala y’uko amakipe azaba ari mu matsinda aho iri rushanwa rizaba rigizwe n’amatsinda abiri.
Itsinda A rizaba ririmo Uganda yakiriye irushanwa, Ethiopia, Djibouti ndetse n’ikipe y’igihgu ya Sudani y’Epfo.
Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi U15).
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kane, tariki ya 2 Ugushyingo 2023 yerekeza muri Uganda.
Iri rushanwa rizaba kuva tariki ya 4-18 Ugushyingo 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *