skol

Amavubi U23 yahuye n’ihurizo rikomeye kubera urugendo rurerure

Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022

featured-image

Ikipe y’igihugu "Amavubi" y’abatarengeje imyaka 23 ntazabasha gukorera imyitozo ku kibuga bazakiniraho umukino wo kuwa Gatanu nkuko bisanzwe muri Afurika.
Uyu munsi nibwo "Amavubi U23" arerekeza muri Libya kujya gukina Umukino ubanza wo gushaka tike y’igikombe cy’Africa muri iki cyiciro.
Aba basore batozwa na Yves Rwasamanzi barahaguruka saa 23H30 bagere i Doha muri Qatar mu gitondo, bahave berekeza Istanbul, aho bazahaguruka Ejo mu ijoro berekeza muri Libya.
Kubera ko Amavubi U23 (…)

Kubera ko Amavubi U23 azagera i Benghazi saa 21H00, nta mwanya azabona wo gukorera imyitozo kuri Benina Martyrs Stadium bazakiniraho ku wa Gatanu saa 19H00.

Inzira baracamo ni Kigali (Rwanda)-Doha (Qatar)-Istanbul (Turkey)-Benghazi (Libya).

Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 23 Nzeri ariko washyizwe tariki ya 24 Nzeri bitewe n’uko kwinjira muri Libya bisaba Visa,ibintu FERWAFA yamenye ikererewe.

Nubwo umukino wo muri Libya wavuye tariki ya 23 ukajya 24 Nzeri, uwo mu Rwanda wo ntuzimurwa kuko uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.

Mu bakinnyi bahamagawe muri iyi kipe ya U23,benshi basanzwe bakina mu Rwanda uretse myugariro Dylan Georges Francis Maes wa Alki Oroklini muri Cyprus.

Abakinnyi bahamagawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa