skol
fortebet

Amavubi U23 yakoreye ibitangaza kuri Libya akomeza mu kindi cyiciro

Yanditswe: Tuesday 27, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yakoze ibitangaza bitari bytezwe asezerera Libya ayitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.
Aya mateka atari yitezwe na benshi yakorewe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yanyagiye Libya 3-0 maze ayisezerera mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.
Amavubi yatangiye guca amarenga hakiri kare ubwo mu minota ya mbere Ishimwe Anicet yateraga coup Franc umupira uca hejuru gato (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yakoze ibitangaza bitari bytezwe asezerera Libya ayitsinze ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura.

Aya mateka atari yitezwe na benshi yakorewe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yanyagiye Libya 3-0 maze ayisezerera mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Amavubi yatangiye guca amarenga hakiri kare ubwo mu minota ya mbere Ishimwe Anicet yateraga coup Franc umupira uca hejuru gato y’izamu.

Niyigena Clement yahagurukije abafana ku munota wa 38 ubwo yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere n’umutwe, ku mupira w’umuterekano watewe na Ishimwe Jean Rene ahana ikosa umukinnyi wa Libya yakorera kuri Kamanzi Ashraf.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0 cy’Amavubi.

Mu gice cya kabiri,Amavubi yari yahindutse cyane mu mikinire ugereranyije n’ubushize,yaje ahagaze neza ndetse akina asatira.

Ku munota wa 52 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Niyigena Clement ku mutwe nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Ashraf nanone.

Ibintu byazabye kuri Libya ubwo ku munota wa 71,Ishimwe Anicet yinjiraga mu rubuga rw’amahina,myugariro w’iki gihugu amukurura umupira undi agwa hasi umusifuzi yemeza penaliti.

Iyi penaliti yabyaye igitego cya 3 cyatsinzwe na Rudasingwa Prince kuri penaliti yateye neza cyane mu nguni.

Umukino warangiye ari 3-0 by’amavubi,bituma amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi.

Amavubi U23 yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho kubera itegeko ry’igitego cyo hanze.Muri Libya yari yatsinzwe ibitego 4-1.

Amavubi azisobanura na Mali kugira ngo haboneke izajya mu gikombe cya Afurika U23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.

Umukino ubanza uzaba kuya 21-23 Ukwakira, uwo kwishyura ube kuya 28-30 Ukwakira 2022.



Anicet ISHIMWE yigaragaje cyane

Ibitekerezo

  • Ikipi irikwisubiraho.nikomerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa