Amavubi y’Abagore yazamutse imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA
Yanditswe: Thursday 06, Mar 2025

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yazamutse imyanya itatu ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho yagiye ku mwanya wa 165 ivuye ku wa 168.
Iyi kipe iheruka gukina n’iya Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho yanganyije umwe, itsindwa undi.
Iyi kipe iheruka gukina n’u Rwanda yamanutse imyanya umunani igera ku 100.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania na Kenya zazamutseho imyanya irindwi, aho Tanzania ya mbere muri aka karere iri ku mwanya wa 138, mu gihe Kenya ari iya 142.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni yo ya mbere muri Afurika, ikaba iya 36 ku Isi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari ubukombe muri iyi mikino, iracyari ku mwanya wa mbere ku Isi.
Muri rusange, Kenya ni yo yazamutse imyanya myinshi, mu gihe Tunisia ariyo yitwaye nabi cyane kuko yamanutseho imyanya 11.
Uru rutonde ruzongera gusohoka mu mezi atatu ari imbere, tariki ya 11 Kamena 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *