Amavubi y’abagore yihagazeho anganya na Uganda mu mukino wa 3 wa CECAFA
Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018
Amavubi y’abagore anganyije na Uganda ibitego 2-2 mu mukino wa Gatatu wa CECAFA y’abagore iri gukinirwa kuri stade ya Kigali,bituma amahirwe yayo yo kwegukana igikombe agabanuka.
Uganda yatangiye umukino iri hejuru y’u Rwanda ndetse yugariza izamu ry’Amavubi bikomeye,kubw’amahirwe igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Uganda yaje yariye karungu maze ku munota wa 54 Mutuuzo Lilian wari wagoye cyane abakinnyi b’u Rwanda afungura amazamu nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi.
Amavubi ntiyaciwe integer n’iki gitego batsinzwe ,kuko ku munota wa 65 yaje kucyishyura gitsinzwe na Ibangarye Anne Marie kuri penaliti nyuma y’umupira yari ahinduye mu rubuga rwamahina umukinnyi wa Uganda akawukora.
Ku munota wa 75 Uganda yaje kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Alupo Norah n’umutwe bituma abanyarwandakazi bajya ku gitutu cyo kwishyura iki gitego aho babigezeho ku munota wa 87 ubwo Mukeshimana Jeanette wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje kwishura ku ishoti rikomeye yetereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Uganda ntabashe kurikuramo.
Mu mukino wari wabanje ikipe y’igihugu ya Ethiopia ikomeje gutungurana,yatsinze Kenya igitego kimwe ku busa.
Uganda niyo ya mbere n’amanota 7,ikurikiwe na Ethiopia 6,Tanzania n’iya 3 n’amanota 4 inganya n’ u Rwanda bagatandukanwa n’ibitego bazigamye naho Kenya ifite inota 1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *