skol
fortebet

Amavubi yahamagaye abakinnyi 16 bakina hanze ku mikino ibiri ya gicuti

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru ari kuvugwa cyane nuko abakinnyi b’Abanyarwanda 16 bakina hanze yarwo bahamagawe n’umutoza mukuru w’amavubi,Torsten Frank Spittler,kugira ngo abifashishe mu mikino ibiri ya gicuti azakina mu mpera z’uku kwezi.

Sponsored Ad

Abakinnyi bahamagawe barangajwe imbere na Kapiteni Haruna Niyonzima ukina muri Libya ndetse utaherukaga guhamagarwa.

Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti i Antananarivo muri Madagascar mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026,izakomeza muri Kamena.

Urutonde rw’abakinnyi bose bazitabazwa kuri iyi mikino ya gicuti ruramenyekana vuba.

Imikino ibiri Amavubi ateganya:

22.03.24: Botswana vs Rwanda

25.03.24: Rwanda vs Madagascar

Abakinnyi bakina hanze bahamagawe:

Manzi Thierry- Al Ahli Tripoli
Ntwali Fiacre -Ts Galaxy Fc
Bizimana Djihad-Kryvbas Fc
Mutsinzi Ange -Fk Jerv
Byiringiro Lague- Sandviken If
Imanishimwe Emmanuel- Far De Rabat
Rafaek York- Gefle If
Nshuti Innocent- One Knowxille
Gitego Arthur- Afc Leoprad
Sibomana Patrick-Gormahia
Niyonzima Haruna- Al Ta’awon Fc
Rubanguka Steve-Al Njoom
Weensen Maxim-Royale Union Saint-Gilloise
Mugisha Bonheur - As Marsa
Biramahire Abeddy- Ud Songo
Sahabo Hakim- Standard Liege

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa