Amavubi yahamagaye umukinnyi ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi
Yanditswe: Saturday 11, Nov 2023
Hendrick Yves Mutamuliza w’imyaka 18 ukinira Racing White Daring Molenbeek yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yongewe mu Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amakuru avuga ko uyu musore ukina mu ikipe ya kabiri ya Racing White Daring Molenbeek,aragera mu Rwanda kuri iki cyumweru,tariki 12 Ugushyingo 2023.
Ku rundi ruhande,Amavubi yahamagaye Musabyimana Thierry wa Le Havre y’Abatarengeje imyaka 19.Ategerejwe mu Rwanda ku wa Mbere.
Uyu ahamagawe akurikiye umukinnyi wo hagati ukinira AS Marsa yo muri Tunisia, Mugisha Bonheur.
Aba bongewe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi nawe yvuzwe mu bahamagawe nubwo bitazwi niba azaza.
Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bamwe bakina hanze bahageze batangiye imyitozo bari gukorera kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe imikino yombi izabera i Huye.
Umukino ubanza Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, akurikizeho Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu ari byo Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *