skol
fortebet

Amavubi yakoze imyiteguro ya nyuma yo kwitegura guhangana na Guinea

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mutarama 2022, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura ikipe ya Syli National ya Guinea barakina umukino wa mbere wa gicuti ubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa Kumi.
Abakinnyi barimo Joeffrey Rene Assouman usanzwe ukinira Hillerødfodbold muri Danemark, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu,nawe yakoze imyitozo.
Uretse Mugenzi Cédric utagaragara mu bakinnyi b’Amavubi bari mu myitozo kubera imvune yagize mu mukino w’umunsi wa 11 wa (...)

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Mutarama 2022, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura ikipe ya Syli National ya Guinea barakina umukino wa mbere wa gicuti ubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere saa Kumi.

Abakinnyi barimo Joeffrey Rene Assouman usanzwe ukinira Hillerødfodbold muri Danemark, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu,nawe yakoze imyitozo.

Uretse Mugenzi Cédric utagaragara mu bakinnyi b’Amavubi bari mu myitozo kubera imvune yagize mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona,abandi bahamagawe bakoze imyitozo kuri iki cyumweru.

Manishimwe Djabel yagize imvune idakanganye mu myitozo yo ku Cyumweru, ariko nta cyemezo kirafatwa niba ashobora gukina kuri uyu wa Mbere mu mukino utangira saa Kumi kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’uyu mukino wo kuri uyu wa Mbere, Amavubi azakina na Syli National undi mukino wa gicuti tariki ya 6 Mutarama 2022 na bwo kuri Stade Amahoro.

Imikino yombi igamije gufasha Ikipe y’Igihugu ya Guinea kwitegura neza imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.

Guinea irakina umukino wo kuri uyu wa Mbere itari kumwe na Naby Keïta waraye ugaragaye mu mukino Liverpool yanganyijemo na Chelsea ibitego 2-2, iri mu Itsinda B hamwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi.

Icyakora nyuma y’uwo mukino wabahuje na Chelsea, Naby Keita yahise afata indege yihariye igomba kumugeza i Kanombe agasanga bagenzi be mu mwiherero kuri uyu wa Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa