Amavubi yamenye agakangara arimo muri tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Yanditswe: Thursday 13, Jun 2024
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,yemeje ko Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Afrika 2025,izabera i Johannesburg ku ya 04 Nyakanga 2024.
Amakipe y’ibihugu 48 azagabanywa mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane,abiri ya mbere azahita abona itike yo kujya muri iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 35.
Iyi tombola izabera muri studio za televiziyo ya Super Sport, saa Munani n’Igice ku masaha y’i Kigali.
Nubwo u Rwanda rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike yIgikombe cy’Isi, rwashyizwe mu gakangara ka kane ari na ko ka nyuma kanabarizwamo ibihugu bine byaciye mu majonjora y’ibanze ari byo Tchad, Eswatini, Liberia na Sudani y’Epfo.
Ibindi bihugu biri muri ako gakangara ni Centrafrique, Niger, Gambia, u Burundi, Éthiopia, Botswana na Lesotho.
Imikino y’amajonjora yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc iteganyijwe gutangira muri Nzeri uyu mwaka aho.
Ubwo Stade Amahoro izaba itahwa, Amavubi azahita amenya ikipe ya mbere mpuzamahanga izayikiniraho, cyane ko amajonjora y’Igikombe cy’Isi yo azagaruka umwaka utaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *