skol
fortebet

Mashami Vincent yahaye igisubizo gikomeye abamusabaga kwegura

Yanditswe: Friday 08, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindirwa I Kigali na Uganda, benshi bahise basabira umutoza Mashami kwirukanwa kubera umusaruro mubi, ariko we atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.
Nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0,Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ati:“ “Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindirwa I Kigali na Uganda, benshi bahise basabira umutoza Mashami kwirukanwa kubera umusaruro mubi, ariko we atangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma yegura.

Nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwe na Uganda 1-0,Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ati:“ “Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi w’ihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi nabo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.”

Icyo navuga ntabwo mfite ubwoba na bucye bwo kuba nabura akazi,ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.”

Kugeza ubu muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu Mashami Mashami amaze gutsindwa imikino 2 (Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0),anganya na Kenya 1-1.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Uganda igitego 1-0 i Kigali, yerekeje Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa 5 mu mukino wa 4 wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha.

Amavubi yageze Entebbe Saa 02H00, berekeza kuri Munyonyo Commonwealth Resort bacumbitsemo. Umukino wo kwishyura ni ku cyumweru saa 15H00 kuri St Mary’s Kitende.

Nyuma yo gutsindira u Rwanda i Kigali,abayobozi ba Uganda barangajwe imbere na Perezida Yoweri Kaguta Museveni,umufasha we n’abandi batandukanye bashimiye cyane ikipe yabo.

Perezida Museveni yagize ati "Ndashimira ikipe yacu y’umupira w’amaguru y’igihugu
@UgandaCranes kubera iyi ntsinzi ikomeye batsinze Amavubi Stars yo mu Rwanda. Mureke imyitozo yanyu n’amayeri y’umukino bigume ku rwego rwo hejuru mu mikino isigaye."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa