skol
fortebet

Amavubi yatangiye imyitozo yo kuzisubiza icyubahiro imbere ya Senegal

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 05, Sep 2023

Amavubi yatangiye imyitozo yo kuzisubiza icyubahiro imbere ya Senegal

Sponsored Ad

skol

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ batangiye imyitozo yo kwitegura umukino wa nyuma wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izahuramo na Sénégal ku wa Gatandatu.

Mu gitondo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Nzeri 2023 nibwo benshi mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ bageze kuri Hotel Villa Portofino aho babanje gucumbika.

Nyuma y’aho bahise berekeza mu myitozo ya mbere kuri Kigali Pelé Stadium, aho babanza gukorera mbere yo kwerekeza mu Karere ka Huye aho umukino uzabera.

Iyi myitozo yayobowe n’Umutoza w’Agateganyo w’Amavubi, Gérard Buscher. Nk’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryabishyize ahagaragara iyi myitozo yarimo abakinnyi bakina mu Rwanda uretse Byiringiro Lague gusa waturutse hanze.

U Rwanda ruzakira uyu mukino nyuma y’impaka zaranze amashyirahamwe yombi ku kibuga ugomba kuberaho kuko ubwo ibihugu byombi byahuraga bwa mbere muri Kamena 2022, Amavubi yakiriye umukino i Dakar.

Aba bakinnyi bazahura na Sénégal yamaze kubona itike, yanahisemo kwitabaza ikipe ya kabiri mu gihe bo basezerewe bazaba bari kwipima gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa