skol
fortebet

Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri #Qatar2022 atsindwa

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda "Amavubi" yatsinzwe umukino wa mbere wo mu itsinda F mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi 2021 na Mali igitego 1-0.

Sponsored Ad

Igitego cya Adama Traore ku munota wa 19 w’umukino nicyo cyahesheje intsinzi Mali imbere y’u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gihugu cya Maroc.

U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurushwa cyane,byatumye ku munota wa 18 Mali ibona penaliti nyuma y’ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, wayitereye ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.

Nyuma y’umunota umwe gusa,ubwugarizi bw’Amavubi bwakoze ikosa rikomeye ryatumye Adama Traore atsindira Mali igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino.

Ku munota wa 29, Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere Ngwabije Bryan Clovis aha umwanya Byiringiro Lague mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi gusa ntabwo byagize icyo bitanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Mali ku busa bw’u Rwanda.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka,Niyonzima Olivier Seif asimbura Yannick Mukunzi wari wabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 15, Haruna Niyonzima nawe asimbura Hakizimana Muhadjiri.

Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 gusa igice cya kabiri yari yagerageje kwinjira mu mukino ugereranyije n’igice cya mbere.

Umunyezamu Mvuyekure niwe witwaye neza cyane ugereranyije n’abandi ku ruhande rw’u Rwanda.

Amavubi azakina na Kenya ku cyumweru nyuma y’uko iyi kipe izaba yesuranye na Uganda kuri uyu wa Kane.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku Rwanda: Emery Mvuyekure, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa