skol
fortebet

Amavubi yarangije itsinda E itsinzwe na buri wese bahuye

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda E ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Muri uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye kuri Nyayo Stadium, Kenya yatangiye iri hejuru ndetse ibona ibitego hakiri biyifasha gutsinda umukino.
Kenya yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 3, ku mupira wahinduwe na Abdallah Hassan usanga Michael Olunga wari wenyine, awuboneza mu izamu,Fiacre Ntwari wakinaga (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda E ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Muri uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wabereye kuri Nyayo Stadium, Kenya yatangiye iri hejuru ndetse ibona ibitego hakiri biyifasha gutsinda umukino.

Kenya yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa 3, ku mupira wahinduwe na Abdallah Hassan usanga Michael Olunga wari wenyine, awuboneza mu izamu,Fiacre Ntwari wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi nk’umuzamu ntiyabyitwaramo neza.

Igitego cya kabiri cyinjiye ku munota wa 15 kuri penaliti yatsinzwe na Richard Odada nyuma y’ikosa Ntwari Fiacre yakoreye kuri Eric Ouma mu rubuga rw’amahina.

Mashami Vincent yakoze impinduka hakiri kare, akuramo Nsanzimfura Keddy ku munota wa 25, hinjiramo Sugira Ernest wateye umupira wanyuze ku ruhande mu minota ya nyuma y’igice cya mbere.

Iyi minota 45 ibanza yashoboraga kurangira Kenya ifite ibitego bitanu, ariko u Rwanda rwarokowe na Ntwari Fiacre wakuyemo imipira yatewe na Olunga ndetse na Abdallah Hassan.

Igice cya kabiri cyatangiranye izindi mpinduka ku ruhande rw’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri afata umwanya wa Nshuti Innocent mu gihe Rukundo Denis wari wagowe n’uyu mukino yasimbuwe na Serumogo Ali nyuma y’iminota 10.

Ku munota wa 65 abasore ba Kenya bakoreye ikosa kuri Sugira Ernest, umusifuzi atanga kufura yahanwe na Muhadjiri wateye umupira mwiza usanga Seif aho ahagaze mu rubuga rw’amahina ahita ashyira mu rushundura biba 2-1.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 rusoza imikino y’ijonjora rya kabiri rufite inota rimwe mu mikino itandatu mu gihe Kenya yasoje ifite amanota atandatu.

Amavubi yasaruye inota 1 kuri 18 y’imikino 6 yo gushaka itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy’isi gitaha.

Mali yasoje imikino yayo iyoboye Itsinda E n’amanota 16 nyuma yo gutsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wabaye ku Cyumweru, ni yo izakina ijonjora rya gatatu rizaba muri Werurwe 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa