skol
fortebet

Amavubi yatsinzwe umukino wa nyuma wo kwitegura imikino ya CHAN 2020

Yanditswe: Sunday 10, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”yasoje imikino ya gicuti yo kwitegura CHAN 2020 itsindwa na Congo Brazzaville igitego 1-0 mu mukino wa kabiri amakipe yombi yakinnye wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Sponsored Ad

U Rwanda rwashakaga kuzerekeza muri Cameroon rufite icyizere,rwananiwe kwitwara neza muri uyu mukino rwatsinzwemo igitego 1-0 ku munota wa 10 ntirubashe kucyishyura.

Mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Congo Brazzaville rwitegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza kuya 7 Gashyantare 2021, rwanganyije umwe rutsinda undi.

Igitego cya Congo Brazaville cyatsinzwe na Ikouma Cervelie ku munota wa 10, ku mupira yatsinze n’umutwe uturutse mu ruhande rw’ibumoso.

Amavubi yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga nubwo yabonye amahirwe menshi arimo n’igitego cya Iradukunda Jean Bertrand cyanzwe.

Amavubi ari mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2021,hamwe na Uganda, Maroc yatwaye igikombe giheruka na Togo.

Ikipe y’Igihugu izerekeza muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama aho izakina umukino wa mbere ku wa 18 Mutarama 2021 na Uganda.

Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Ibitekerezo

  • Amavibi agiye kujya gutembera,azadusebya pe,kdi ntazitwaze imyiteguro,kuko nta bakinnyi dufite pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa