Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire gukina na Benin (Amafoto)
Yanditswe: Monday 07, Oct 2024

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yerekeje muri Côte d’Ivoire gukina umukino ubanza wo mu itsinda D na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 muri uku kwezi k’Ukwakira.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bahugurutse i Kigali berekeza Abidjan muri Côte d’Ivoire gukina umukino u Rwanda uzasuramo Benin tariki 11 Ukwakira 2024 kuri Stade Felix Houphouet.
Biteganyijwe ko iyi kipe igera muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Mbere saa munani z’amanywa isaha ya Kigali.
Urutonde rw’Abakinnyi 25 berekeje muri Côte d’Ivoire
Abazamu: Ntwari Fiacre, Buhake Clement ndetse na Niyongira Patience.
Ba myugariro: Torsten Frank Spittler yahisemo ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.
Abo Hagati : Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba.
Nyuma y’umukino Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *