skol
fortebet

Amavubi yongeye gutenguha abakunzi bayo

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru y’ u Rwanda yongeye gutsindwa umukino mpuzamahanga kuri iki cyumweru ubwo yatsindwaga na Centrafrika ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’afurika kizabera muri Cameroon muri 2019.
Nubwo ikipe y’igihugu yari yashoboye kwihagararaho ikarangiza igice cya mbere itinjijwe igitego kuko cyarangiye ari 0-0 ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 55 umusore Junior Gourrier yafunguraga amazamu ku burangare bw’abakina inyuma b’ikipe (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru y’ u Rwanda yongeye gutsindwa umukino mpuzamahanga kuri iki cyumweru ubwo yatsindwaga na Centrafrika ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’afurika kizabera muri Cameroon muri 2019.

Nubwo ikipe y’igihugu yari yashoboye kwihagararaho ikarangiza igice cya mbere itinjijwe igitego kuko cyarangiye ari 0-0 ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 55 umusore Junior Gourrier yafunguraga amazamu ku burangare bw’abakina inyuma b’ikipe y’igihugu amavubi aho byatumye abasore b’amavubi batangira gusatira cyane byaje kubahira baza kubona igitego mu minota 3 y’inyongera dore ko iminota 90 isanzwe yari imaze kurangira igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest hari ku munota wa 2 w’inyongera.

Nyuma yo kwinjiza iki gitego Amavubi ibyishimo by’amavubi n’abafana babo ntibyatinze kuko aba basore bakoze amakosa na none mu Bwugarizi ikipe ya CAR iza kubona igitego cya 2 ku munota wa nyuma wa ya minota 3 y’inyongera yari yongeweho gitsinzwe na Selif Keita byatumye ikipe ya CAR itahana amanota 3.

Igikomeje kwibazwa n’Abanyarwanda ni ukuntu ikipe y’igihugu ikomeje gutsindwa umusubirizo nubwo ikipe y’igihugu ihora ihinduranya abatoza aho abenshi mu bafana bemeza ko abatoza batoranywa gutoza ikipe y’igihugu nta bushobozi baba bafite bwo guhesha iyi kipe intsinzi.

Abakinnyi b’Amavubi babanjemo ni: Ndayishimiye Eric, Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Thierry Manzi, Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste, Djihad Bizimana, Emmanuel Imanishimwe, Niyonzima Haruna, Jacques Tuyisenge, Sugira Ernest.mu gihe Centrafrique habanjemo : Lembet ,Ngam ngam, Keita, Zimbori, Eloge Eloge, Enza Yamissi ,Anzite, Amos Youga , Gourrier Junior, Mabide, Foxi , Momi.
Abakurikiye uyu mukino banenze cyane uburyo iyi kipe yari ipanze kuko umutoza yahisemo gukoresha ba myugariro 3 abakinnyi bo hagati 5 mu gihe abasatira bari 2.

Abakunzi b’amavubi bakomeje kwibaza uzazahura iyi kipe cyane ko ikomeje gusubira inyuma ku ruhando mpuzamahanga aho urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ruheruka u Rwanda rwari ku mwanya wa 128 ku isi aho byitezwe ko uruzakurikira iyi kipe izaba yasubiye inyuma kurushaho

Ibitekerezo

  • byose birashoboka: Gutsinda-kunganya-gutsindwa kandi bishoboka kuri equipe iyo ari yo yose.

    amavubi nimugera Kigali abamarine babajyane kugisenye babibize mumazi murebeko mwagira umuka wangukina mufite ingufu babanze bibizemo uyu rugigana wumutoza

    ntimukatubeshye mujye mubanza mukurikire amakuru neza mbere yo kuyatangaza.amavubi yatsinze 2-1 ntago ari 2-0

    Yewe mwitangira kurenganya umutoza nab’azana abo batoza amavubi niyo wayaha Zidane wa Reyari ntiyatsinda bivuzeko uriya mukino batwereka niwo bafite ntabundi bubasha burenze bafite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa